Nyuma y’ibibazo bitandukanye ikipe Rayon Sports yari irimo birimo kubura umutoza wayo wungirije Katauti witabye Imana ndetse n’ifugwa ry’umutoza wayo mukuru Karekezi Olivier abakunzi bayo bakoreye ibirori abakinnyi babo.

abakunzi ba Rayon Sports bakoreye ibirori abakinnyi babo

Nyuma y’imyitozo, abakinnyi ba Rayon Sports biteguraga gutaha, bicaye ahantu hamwe, babwirwa ko hari ubashaka, maze hashize akanya haza bamwe mu bafana bo muri Fan Club ya March Generation bifuriza isabukuru nziza abakinnyi 5 banyuranye bavutse ku matariki atandukanye.

abakunzi ba Rayon Sports bakoreye ibirori abakinnyi babo

Bimenyimana Bon Fils Caleb, Bashunga Abouba na Mugisha Gilbert nibo bakinnyi ba Rayon Sports bagize isabukuru y’amavuko kuri uyu wa Kabiri. Bose bavukiye umunsi umwe wa tariki 21 Ugushyingo. Aba bose March Generation yabageneye umutsima wabigenewe (cake) yo kwifatanya nabo ku munsi udasanzwe wabo.

abakunzi ba Rayon Sports bakoreye ibirori abakinnyi babo
Tumushime Ally Tidjan iburyo utarahiriwe muri APR FC Academy yatangiye ubuzima bushya muri mukeba

Rayon Sports kuri ubu ifite ibibazo bitandukanye by’abakinnyi barimo Abdul Rwatubyaye, Yussuf Habimana, Mugisha Francois Master, Nzayisenga Jean d’Amour Mayor, Nyandwi Saddam baravunitse, Yannick Mukunzi, Rutanga Eric na Faustin Usengimana ntibakoze kubera impamvu zitazwi n’abatoza, Ismaila Diarra yahawe uruhushya ngo abanze akurikirane ibibazo by’ibyangombwa bye, naho Muhire Kevin we yaburiwe irengero.

abakunzi ba Rayon Sports bakoreye ibirori abakinnyi babo
Nubwo babuze abatoza babo bakomeje imyitozo
abakunzi ba Rayon Sports bakoreye ibirori abakinnyi babo
Nyandwi Saddam ntiyakoranye na bagenzi be kubera imvune
abakunzi ba Rayon Sports bakoreye ibirori abakinnyi babo
Lomami Marcel niwe uri kuyitoza nk’umutoza mukuru
abakunzi ba Rayon Sports bakoreye ibirori abakinnyi babo
Tumushime Ally Tidjan uri gukora igeragezwa muri Rayon sports ni murumuna wa Manishimwe Djabel
abakunzi ba Rayon Sports bakoreye ibirori abakinnyi babo
Kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame yakoranye nabandi
abakunzi ba Rayon Sports bakoreye ibirori abakinnyi babo
Mugisha Gilbert yakoze imyitozo atazi ko hari ibirori bimutegereje
abakunzi ba Rayon Sports bakoreye ibirori abakinnyi babo
Barakoresha imbaraga nyinshi nubwo nta mukino bateganya vuba
abakunzi ba Rayon Sports bakoreye ibirori abakinnyi babo
Nkunzingoma Ramadhan yifotozanya nabakinnyi
abakunzi ba Rayon Sports bakoreye ibirori abakinnyi babo
Gabby,Pierrot na bagenzi babo bongeye kwishima no guseka
abakunzi ba Rayon Sports bakoreye ibirori abakinnyi babo
Ibi birori byahuje abafana nabakinnyi ba Rayon sports byabereye ku kibuga cyimyitozo cyo mu Nzove mu murenge wa Kanyinya

abakunzi ba Rayon Sports bakoreye ibirori abakinnyi babo
Bimenyimana Bonfils Caleb,Mugisha Gilbert,Mutsinzi Ange Jimmy na Bashunga Abouba bongeye kumwenyura nyuma yiminsi yamarira
abakunzi ba Rayon Sports bakoreye ibirori abakinnyi babo
Birengangije iminsi mibi bamazemo igihe bakora ibirori
abakunzi ba Rayon Sports bakoreye ibirori abakinnyi babo
Urukundo yeretswe nabakunzi ba Rayon sports rwamurenze
abakunzi ba Rayon Sports bakoreye ibirori abakinnyi babo
Yashimiye cyane abakunzi ba Rayon sports bamuzirikanye
abakunzi ba Rayon Sports bakoreye ibirori abakinnyi babo
Umutsima wari wagenewe Rutanga Eric wo bazawumuha undi munsi kuko basanze atitabiriye imyitozo

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU