Nyuma yaho uwahoze ari umugore wa Ndikumana Hamad Katauti Irene Uwoya (Oprah) akoreye ubukwe n’umuraperi Dogo Janja Katauti nawe yatangaje uwo bari kumwe mu rukundo.



Ndikumana Hamad Katauti kuri ubu akaba ari umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sport ndetse akaba yaramamaye cyane muri ruhago yo mu Rwanda nyuma yaho uwahoze ari umugore we Irene Uwoya wamenyekanye nka Oprah akoreye ubukwe Katauti nawe akaba yatangaje umukunzi mushya bari kumwe ubu.

Katauti na Irene Owoya (Oprah ) ubukwe bwabo bukaba bwarabaye kuwa 11 Nyakanga 2009 , ibirori byabereye kuri Hoteli ya Giraffe View, iherereye Mbezi Kawe, mu Mujyi wa Dar es Salaam gusa bakaza gutandukana burundu muri Gashyantare 2017.



Oprah wahoze ari umugore wa Katauti yakoze ubukwe

Ku ifoto Katauti yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram akaba yagaragaje uyu mukobwa yihebeye ndetse anandikaho amagambo y’urukundo  yumvikanisha ko ‘atitaye ku bandi ahubwo ashishikajwe n’ibye’.

Uyu mukobwa wo mu gihugu cya Tanzania atatangaje amazina ye benshi bakaba batunguwe n’uburanga bw’uyu mukobwa ndetse abenshi bagenda bashyiraho ibitekerezo bitandukanye ishya n’ihirwe mu rugendo rushya n’uyu mukobwa.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU