Tariki ya 18 Ugushyingo 2017, Irene Owoya wamamaye ku izina rya Oprah aherekejwe na Nyina ndetse n’umwana we basuye igituro cya Ndikumana Hamad Katauti uherutse kwitaba Imana.



Mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki 17 Ugushyingo 2017 nibwo Irene Uwoya Oprah yasesekaye mu mujyi wa Kigali, aje kunamira Ndikuma Katauti Hamad wari umugabo we mu myaka yashize.

Oprah yazanye n’umwana yabyaranye na Katauti bita Ndikumana Krish ndetse na Nyina, uyu muryango werekanye agahinda batewe n’urupfu rutunguranye rwa Katauti.

Mbere yuko asubira iwabo, Oprah aherekejwe na nyina, umwana we, ndetse n’inshuti zabo babanje kujya gusura igituro cya Katauti, baramwunanira mu marira menshi cyane nkuko bigaragara mu mafoto





TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU