Patrice Evra yamaze kwirukanwa mu ikipe ya Olympique de Marseille azira gusagarira abafana kugeza naho abatera imigeri bari kuri stade ubwo bakinaga umukino wa Europa league n’ikipe ya Guimaraewari. 

Patrice Evra yamaze kwirukanwa mu ikipe ya Olyimpique de Marseille

 



Evra usanzwe akinira ikipe ya Olympique de Marseille yo mu cyicyiro cya mbere muri shampiyona y’ubufaransa akaba ari nayo kipe yatsindiye ibikombe byinshi muri iyi shampiyona, nyuma yo guhanwa na UEFA kudakina amarushanwa yose kugeza mu kwa kwezi kwa gatandatu (amezi 7 adakina umupira w’amaguru) k’umwaka utaha, Olyimpique de Marseille yahisemo gusezerera Patrice Evra akaba.

Evra wakiniye ikipe ya Manchester United ndetse akaba yarahoze ari na Kapiteni w’ikipe y’Ubafaransa yahanwe n’ingingo ya 15 mu mategeko agenga imyitwarire muri FIFA.

Abafana bamanitse ibitambaro byanditseho ko batakimukeneye muri Mareseille.
Nyuma y’uko Evra akoze amakosa yo gukubita umufana, abafana bose bahise bamwanga urunuka aho bahise bavuga ko batakimukeneye mu mwambaro ndetse no mu mabara y’ikipe yabo, ni ukuvuga ko batakimukeneye, babyerekana mu ibitambaro bbyanditseho ko naramuka yongeye gukinira Olympique de Marseille bazahita basohoka muri stade.
Nyuma yo kumwirukana, umuyobozi w’ikipe ya Olympique de Marseille yagize ati: “uyu munsi hari akababaro kenshi mberenambere kuri Evra wamaze kubona ingaruka z’ibyo yakoze akaba atazongera no kubona umwanya wo kwitoreza mu ikipe ya Olympique de Marseille.”
Patrice Evra mbere y’uko akinira Olympique de Marseille yarakiniye As Monaco, Manchester united ndetse na Juventus de Turin, ari nayo kipe yavuyemo ajya muri Marseille. Ikindi kandi uretse kumara aya mezi meshi agera kuri 7 y’igihano adakina, Evra agomba no gutanga amande y’amafaranga agera kumayero ibihumbi  icumi.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU