Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports burahakana bwivuye inyuma amakuru amaze iminsi avugwa ko ishaka gusesa amasezerano na sosiyete iyitera inkunga ya FEZABET kubera ko hari ingingo zimwe na zimwe batumvikanagaho.

Rayon sport yahakanye yivuye inyuma ko ita tandukanye na Fezabet



Amakuru yatugeragaho, yavugaga ko bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports batishimiye zimwe mu ngingo ziri mu masezerano yabo na FEZABET, aho bivugwa ko iyi sosiyete yaba yari yatangaje ko izishyura iyi kipe ari uko yatangiye kubona inyungu.

Umwe mu baganirije RuhagoYacu dukesha iyi nkuru utashatse ko tumuvuga izina, yatubwiye ko ibi byababaje binatuma batekereza uko basesa amasezerano nubwo nta gihe kinini gishize asinywe.

Uyu yari yagize ati: “Batubwiraga kutwishyura ari uko babonye inyungu kandi ibyo ntabwo twabikunda. Iyo abantu bakwemereye kugutera inkunga barabikora ibindi(by’inyungu) bigasigara ari ibyabo. Birashoboka ko habaye amakosa mu gusinya amasezerano”.

Ibi ariko ubuyobozi bwa Rayon Sports bunyuze muri perezida wayo Paul Muvunyi bakaba babihakanye aho yatangarije RuhagoYacu ko iyi gahunda ntayo ihari kugeza uyu munsi.

Muvunyi yagize ati: Ayo makuru yo gusesa amasezerano na FEZABET ntabwo nyazi. Iyo gahunda ntabwo ihari.

Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imyaka ine na FEZABET afite agaciro ka miliyoni 305 z’amafaranga y’u Rwanda. Aya akaba ari miliyoni 54 ku mwaka wa mbere, miliyoni 59 mu mwaka wa kabiri, uwa gatatu ihabwe 61 na ho uwa kane kane Rayon Sports ikazishyurwa miliyoi 63.



Aya mafaranga ariko akaba ashobora kuzagenda azamuka uko Rayon Sports igeze ku bigwig bitandukanye, nkaho uyu mwaka yahabwa izindi miliyoni 10 Frw mu gihe yashobora kugera mu matsinda ya CAF Champions League, igahabwa miliyoni 5 Frw nitwara shampiyona n’izindi miliyoni 2 Frw mu gihe iramutse itwaye igikombe cy’Amahoro.

Gacinya Denis vice perezida wa Rayon Sports na Me Safari Kizito uyobora FEZABET ni bo bari bagize uruhare muri aya masezerano

Ubwo aya yari amaze gusinywa, hagiye havugwa urunturuntu hagati ya FEZABET, ndetse na SKOL isanzwe ifasha iyi kipe, dore ko amasezerano ya SKOL hari uburyo yavugaga ko igomba kugira ijambo ku muterankunga mushya wa Rayon Sports.

Ibi ariko, ubuyobozi bw’iyi kipe bwaje gutangaza nyuma ko birimo birakemuka buhoro buhoro biciye mu biganiro n’aba bombi.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU