Nyuma yo kwemererwa isubikwa ry’imikino igera kuri itatu yagombaga gukina, ndetse n’imyiteguro y’ikipe y’igihugu mu marushanwa atandukanye ari imbere nka CECAFA na CHAN, ikipe ya Rayon Sports ishobora kutazongera kugaragara muri shampiyona uyu mwaka.

Rayon Sports ishobora kutazongera kugaragara muri shampiyona uyu mwaka



Ku munsi w’ejo nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye FERWAFA busaba ko imikino ikipe ya Rayon Sport yari ifite hagati y’uyu munsi taliki ya 21 Ugushyingo 2017 na taliki ya 10 Ukuboza, ubwo hazaba hakinwa umunsi wa 10 wa Shampiyona yasubikwa kubera ibibazo iyi kipe irimo birimo gutakaza umutoza wungirije Ndikumana Hamad Katauti ndetse n’itabwa muri yombi ry’umutoza mukuru wayo Karekezi Olivier.

Rayon Sports ishobora kutazongera kugaragara muri shampiyona uyu mwaka

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamenyesheje kandi FERWAFA ko abakinnyi babo batameze neza mu mutwe bityo baba basubitse imikino yabo kugira ngo bahumurize abakinnyi bongere kugaruka mu bihe byiza, aho FERWAFA yabibemereye ndetse ibamenyesha ko ariyo izagena igihe iyi mikino y’ibirarane izakinirwa.



Rayon Sports ishobora kutazongera kugaragara muri shampiyona uyu mwaka

Rayon Sports ikaba yagombaga gukina n’ ikipe Amagaju FC umukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona kuri uyu wa kabiri taliki ya 21 Ugushyingo 2017 ariko uyu mukino ndetse indi mikino ibiri yasubitswe, ni ukuvuga imikino 3 yagombaga kubahuza na Amagaju FC, Musanze FC na Etincelles FC.

Urebye rero ingengabihe y’umupiraw’amaguru iri imbere, usanga nta mwanya uhari Rayon Sports yakinamo iyi mikino cyane ko ari imwe mu makipe atanga abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu kandi Amavubi ari hafi kwinjira mu mwiherero wo gutegura CECAFA izatangira ku I taliki ya 03 Ukuboza 2017 ndetse na CHAN iteganyijwe gutangira taliki ya 12 Mutarama 2018, bikaba bishoboka ko ikipe ya Rayon Sports ishobora kuzongera gukina shampiyona mu kwezi kwa kabiri umwaka utaha ubwo CHAN izaba irangiye.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU