Umuhanzikazi w’icyamamare ku isi, Rita Sahatçiu Ora wamamaye ku izina rya Rita Ora yagaragaje ibyishimo bidasanzwe yatewe n’urugendo arimo kugirira mu gihugu cy’abaturanyyi cya Kenya.




Rita Ora w’imyaka 27 ni umuhanzi w’umunyempano akaba yaramamaye mu ndirimbo nka I’ll never let you down, your song, Anywhere, Body on Me yakoranye na Chris Brown n’izindi nyinshi.

Umuhanzikazi Rita Ora yasuye igihugu cya Kenya
Umuhanzikazi Rita Ora yasuye igihugu cya Kenya

Uyu muhanzikazi yasuye igihugu cya Kenya, mu rugendo ruzamara iminsi 27, akaba yishimiye bidasanzwe ubwiza n’urukundo rw’abantu batuye muri iki gihugu.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho amafoto n’amashusho anyuranye agaragaza ko yishimiye cyane kuba ari mu gihugu cya Kenya.

Rita Ora yabonanye naba Masai bo muri Kenya
Rita Ora yabonanye naba Masai bo muri Kenya



Rita Ora atambagira ibibaya n'imisozi byo muri Kenya
Rita Ora atambagira ibibaya n’imisozi byo muri Kenya

Rita yanashyize hanze amashusho arimo kuririmbana n’abantu bo muri iki gihugu, barimo kumwigisha indirimbo za kiny’Africa ubona ko ibyishimo ari byose.

Rita Ora arimo kuririmbana n'abana bo muri Kenya
Rita Ora arimo kuririmbana n’abana bo muri Kenya

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO




ZIMWE MU NDIRIMBO ZA RITA ORA

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU