Nyuma yaho President Robert Mugabe atangaje ko avuye ku butegetsi mu gihugu cya Zimbabwe biravugwa ko yaba agiye gusimburwa ku butegetsi n’uwari Vice President we Emmerson Mnangagwa.

Image result for Emmerson MnangagwaRobert Mugabe yari amaze imyaka 37 ku butegetsi muri iki gihugu afatanya bya hafi na Emmerson Mnangagwa wamufashije bikomeye mu gihe cy’ubutegetsi bwe aho yagiye aburizamo ihirikwa ry’ubutegetsi bwari buyobowe na Robert Mugabe, Emmerson yafatanije kandi na Robert Mugabe mu rugamba rwo kubohora Zimbabwe.

Emmerson yarahiriye ku kibuga cy’indege cya Harare ubwo yari avuye mu buhungiro ku wa gatatu ushize,mu ijambo yabwiye abari bamuteze amatwi yababwiye ko yigishijwe politike na Robert Mugabe kandi ko babanye neza mu gisirikare cya  zimbabwe.

Robert Mugabe mbere y’uko yirukana Emmerson ku mwanya wa Vice president yari yabanje kumubwira amagambo akakaye aho yamubwiye ko ashaka yakwishingira ishyaka rye abashaka bakamuyoboka, ibi byatumye igisirikare cya Zimbabwe gitangira imigambi yo kumusaba kwegura ku mwanya w’umukuru w’igihugu muri Zimbabwe.TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU