President Robert mugabe ubu uyobora igihugu cya zimbabwe yatangaje amagabo abenshi batangariye ubwo bari mu nama mu mugi wa Buwalawo aho yavuze ko atashidikanya kwirukana umwungirije ku buyobozi.

Robert Mugabe yavuze amagambo akomeye kuri Vice president we



Ubwo bari mu nama President Mugabe yikomye vice president we   avuga ko ngo ashaka yashinga n’ishyaka rye abashaka bakamuyoboka,ibi bibaye ngo nyuma yaho Mnangagwa yari amaze igihe afitanye ibibazo n’umugore wa Robert Mugabe Grace Mugabe.

Nubwo President Mugabe aziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ari imbere benshi mu gihugu cya zimbabwe babona Emmerson Dambudzo Mnangagwa nk’umwe mu bashobora gusimbura ku butegetsi president Mugabe.

President Mugabe ni umuyobozi wa Zimbabwe kuva mu mwaka wa 1987 aho yabanje kuba Ministre w’intebe kuva mu mwaka 1980 kugeza mu wa 1987,President Mugabe ni umwe mu ba President b’abanyafurika bize amashuri menshi.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU