Umuhanzi wabarizwaga mu itsinda rya Urban Boyz Niyibikora Safi yamaze gutangaza impamvu nyamukuru yamuteye kuva mu itsinda rya Urban Boyz ndetse anatangaza ko kutumvikana hagati ye na Nizzo ataribyo byamukuyemo.

Urban Boyz baherutse gutanga ubutumire ku banyamakuru bose kugira ngo bavuge umwanzuro w'ibibazo byabo



Urban Boyz n’itsinda rikunzwe cyane hano mu Rwanda gusa kuri ubu hakaba harimo umwuka utari mwiza nyuma yuko Safi waririmbaga muri iri tsinda arivuyemo ndetse akaba yanatangaje impamvu nyamukuru yamuteye kuva mu itsinda rya Urban Boyz.

Safi Madiba yatangiye kwikorana umuziki, ndetse azahita yerekeza muri Canada

Nkuko Safi yabitangarije imwe mu maradiyo akorera mu Rwanda akaba yatangaje impamvu nyamukuru yatumye ava mu itsinda rya Urban Boyz ndetse anatangaza ko atari ubwumvikane buke hagati ye na Nizzo basanzwe baririmbana byatumye ava muri Urban Boyz.

Safi yatangaje impamvu nyamukuru yamukuye mu itsinda rya Urban Boyz



Safi akaba yabitangaje muri aya magambo “Icyatumye mva mu itsinda rya Urban Boyz nuko mbona ntahazaza haryo kuko rigenda risubira inyuma uko bwije nuko bukeye kuko nko muri uyu mwaka wa 2017 twakoze indirimbo 2 gusa arizo Nipe twakoranye na Ykee Benda ndetse na Mama mugihe mugihe mu myaka ishize nibura umwaka washiraga dukoze nibura indirimbo 8 zirimo 6 z’amashusho”.

Madiba Foundation

Safi yahakanye ibivugwa ko yaba avuye mu itsinda kubera kutumvikana gukunda kuba hagati ye na Nizzo, avuga ko kutumvikana byakundaga kubaho bakicara bakabiganiraho bigakemuka agashimangira ko atari byo byatumye ava mu itsinda.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU