Umukinnyi Nshuti Dominique Savio yamaze guterwa utwatsi n’ikipe yamwifuzaga i Burayi imubwira ko itakimukeneye kubera kuba yarakoze ibintu atabanje kubamenyesha.

Nshuti Dominique Savio


Ku itariki 14 Ukwakira nibwo Savio n’ikipe ye ya AS Kigali bafashe icyemezo ko agomba kubagwa urutugu ibi bikaba byyatumye ikipe yamwifuzaga i Burayi imubwira ko itakimukeneye kuko yo yifuzaga umukinnyi uza agahita atangira gukina.

Imvune ya Svio yo gukuka urutugu yakundaga kumugaruka mugihe yabaga ari mu kibuga

Savio aganira na bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda akaba yatangaje ko yari yasabye ikipe yagombaga kwerekezamo ko yakwibagisha irabyanga bitewe n’uko bashakaga umukinnyi uzagenda ahita akina, nyuma afata umwanzuro wo kwibagisha itabizi, ari nabyo byatumye bahita bamubwira ko batakimuguze.



Nshuti Dominique Savio
Uwahoze ari umutoza w’Amavubi Jonathan McKinstry biravugwa ko ari wafashije Savio kubona ikipe i Burayi

N’ubwo yanze gutangaza iyi kipe gusa bikaba bivugwa ko Savio yagombaga kwerekeza mu gihugu cya Lithuania kandi bikavugwa ko uwahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Jonathan McKinstry ari we wamuhuje niyo kipe dore ko asigaye atoza ikipe ya Kauno Žalgiris yo muri icyo gihugu.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU