Umuhanzi Senderi umwe mu bahanzi bazwiho kugira udushya twinshi dutandukanye yakoze igitaramo cyagaragayemo agashya katigeze kagaragara mubindi bitaramo byose byagiye bibera mu Rwanda.



Senderi n’umwe mu bahanzi bakunzwe cyane hano mu Rwanda bitewe n’udushya twinshi uyu muhanzi akunze kugaragaza kuri ubu akaba yakoze igitaramo aho kukireba bishyuraga igiceri cy’ijana icyo gitaramo kikaba kitabiriwe kurwego rwo hejuru.

Mu gitaramo cyabaye kuri uyu wa Kane 16 Ugushyingo aho Senderi International Hit yari yerekeje mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rutsiro mu isoko rya Gacyeri ahahoze hitwa Kayove aho yataramiye abantu bahatuye kureba icyo gitaramo bakaba bishyuraga igiceri cy’ijana ibi bikaba byatumye iki gitaramo cyitabirwa n’abantu b’ingeri zose dore ko n’abana bari biganje muri iki gitaramo.




Senderi igitaramo cye aho kukireba byari igiceri cy’ijana ibintu bitigeze bibaho mu mateka yo muri muzika nyarwanda bikaba byafashwe nk’agashya kadasanzwe uyu muhanzi yakoze dore ko nawe ari umwe mu bahanzi basatira Bull Dogg mu gukoresha amazina menshi muri muzika amwe muri yo akaba ari EricSenderi ,International Hit , 3D ,Harvard ,Tuff Hit ,Intarey’Umujyi ,Chris Brown w’i Kigali ndetse nandi menshi.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU