Uyu munsi ku wa kabiri tariki 21 ugushyingo 2017 saa cyenda n’igice Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda (Azam Rwanda Premier League 2017-18) irakomeza habanza gukinwa imikino y’ibirarane ku makipe atarabashije gukina umunsi wa gatandatu.



Ikipe ya Rayon sport yamaze gusaba ko itaza gukina umukino w’uyu munsi wari kuyihuza n’ikipe y’Amagaju Fc kubera impamvu zihariye z’iyi kipe ya Rayon sport.

Yannick na Rutanga ba Rayon Sports barekuwe

Indi mukino ya Shampiyona y’umunsi wa Karindwi irakomeza ku munsi w’ejo kuwa gatatu tariki ya 22 ugushyingo 2017 ku bibuga bitandukanye byo mu Rwanda.



Uko imikino iza gukinwa:

21 ugushyingo 2017:

Amagaju Fc vs Rayon Sports Fc (wasubitswe)

Espoir Fc vs Bugesera Fc (Rusizi stadium, 15:30)

November 22, 2017

Gicumbi Fc vs Kirehe Fc (Gicumbi, 15:30)

Police Fc vs APR Fc (Kicukiro stadium, 15:30)

Marines Fc vs AS Kigali (Umuganda stadium, 15:30)

Sunrise Fc vs SC Kiyovu (Nyagatare, 15:30)

Mukura VS vs Miroplast Fc (Huye Stadium,15:30)

November 23, 2017

Etincelles Fc vs Musanze Fc (Umuganda stadium, 15:30)

Abakinnyi batemerewe gukina imikino y’umunsi wa 7:

  1. Zagabe Jean Claude (Mukura VS)
  2. Iradukunda Eric (AS Kigali)
  3. Muhumure Omar (Gicumbi Fc)
  4. Ombolenga Fitina (APR Fc)
  5. Kakule Mugheni Fabrice (SC Kiyovu)



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU