Shassir Nahimana, umukinnyi wo mu gihugu cy’u Burundi ukinira ikipe ya Rayon Sports, nyuma yaho hagiye hanze amakuru ko uyu mukinnyi yifuzwa n’ikipe ya Simba yo muri Tanzaniya yafashe icyemezo cyashimishije abakunzi ba Rayon Sports.

Shassir Nahimana yafashe icyemezo cyashimishije abakunzi ba Rayon Sports



Nahimana Shassir umwe mu bakinnyi bakomeye ikipe ya Rayon Sports igenderaho nyuma yuko hagiye hanze amakuru ko uyu mukinnyi yifuzwa n’ikipe ya Simba yo muri Tanzaniya itozwa na Masudi Djuma nk’umutoza wungirije wigeze kumutoza mu ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko bagomba kumureka akarangiza amasezerano afitanye na Rayon Sports.

Shassir Nahimana yafashe icyemezo cyashimishije abakunzi ba Rayon Sports



Nkuko Nahimana Shassir yabitangarije ikinyamakuru Indundi Sports cyo mu Burundi akaba yatangaje ko bitashoboka ko yajya mu ikipe ya Simba kuko agifitiye amasezerano ikipe ya Rayon Sports ndetse ko n’ikipe yose imwifuza igomba gutegereza akarangiza amezi atandatu asigaje muri Rayon Sports.

Shassir Nahimana yafashe icyemezo cyashimishije abakunzi ba Rayon Sports

Shassir Nahimana akaba ari umwe muri ba rutahizamu bakomeye ikipe ya Rayon Sports igenderaho dore ko muri shampiyona amaze kugira ibitego 2 mu mikino 4 ndetse n’umwaka ushize wa shampiyona akaba yaratowe nk’umukinnyi w’ukwezi inshuro ebyiri zikurikirana.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU