Umuhanzikazi Sia Kate Isobelle Furler ukunzwe cyane ku isi yashyize hanze ifoto igaragaza ubwambure bwe mu rwego rwo guca burundu abatekamutwe barimo gukwirakiza amafoto ye ku karubanda kugira ngo barye amafaranga y’abantu.



Kate Isobelle Furler uzwi nka Sia ari mu bahanzi b'abanyempano isi ifite
Kate Isobelle Furler uzwi nka Sia ari mu bahanzi b’abanyempano isi ifite

Sia ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane kuri iyi si, akaba yaramamaye mu ndirimbo nka Cheap Thrills, The Greatest, Rainbow, Titanium n’izindi nyinshi, si ibyo gusa kandi kuko Sia azwiho kwakindira abahanzi bakomeye nka Rihanna, Beyonce, Katy Perry n’abandi benshi.




Muri iyi minsi, hadutse inkundura y’abatekamutwe barimo kugenda bagurisha amafoto ya Sia yambaye ubusa kugira ngo babashe kurya amafaranga y’abantu, ibi Sia akaba abifata nk’ubugwari.

Sia ntago akunda kwerekana isura ye
Sia ntago akunda kwerekana isura ye

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram rukurikirwa n’abantu miliyoni 3, Sia yashyizeho ifoto yambaye ubusa buri buri maze yandikaho amagambo agira ati “Hari umuntu urimo kugenda agurisha amafoto yanjye nambaye ubusa ku bafana banjye, mubike amafaranga yanyu dore ngiyi ndayiberetse ku buntu.”

Sia yashyize hanze ifoto igaragaza ubwambure bwe mu rwego rwo kwamagana abakomeje kurya amafaranga y'abantu
Sia yashyize hanze ifoto igaragaza ubwambure bwe mu rwego rwo kwamagana abakomeje kurya amafaranga y’abantu



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU