Mugwaneza Lambert wamamaye nka Social Mulla  ashobora kujya mu itsinda rya Urban Boyz agasimbura Safi Madiba uherutse gutangaza ko yavanyemo ake karenge.

Social Mulla ashobora gusimbura Safi Madiba muri Urban Boyz
Social Mulla ashobora gusimbura Safi Madiba muri Urban Boyz




Mu minsi ishize, nibwo Niyibikora Safi uzwi nka Madiba yatangaje ko yavuye mu itsinda rya Urban Boyz gusa asiga abatwaye YouTube Chanel, bagenzi be baramurakarira cyane ndetse bamutegeka kuyibasubiza.

Mu mashusho yashyizwe hanze na Nizzo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaye ari kumwe na Social Mulla barimo kuririmbana indirimbo yitwa Mama ya Urban Boyz, ibi byatumye abantu batangira kwibaza niba Social ariwe ugiye gusimbura Safi muri Urban boyz.

Humble G na Nizzo nibo basigaye muri Urban Boyz
Humble G na Nizzo nibo basigaye muri Urban Boyz




Ubusanzwe Nizzo na Social ni inshuti magara, ndetse bakunze kugaragara bari kumwe cyane, ubona ko nta mutima mubi uri hagati yabo, abantu benshi ninacyo bashingiraho bavuga ko uyu musore ashobora gusimbura Safi.

Nizzo Kabossi asanzwe ari inshuti magara na Social Mulla
Nizzo Kabossi asanzwe ari inshuti magara na Social Mulla

Nubwo Nizzo nta kintu arabivugaho, Ku munsi w’ejo tariki ya 10 Ugushyingo 2017 hateganyijwe ikiganiro n’itangazamakuru, aho Urban Boyz bazasobanura neza icyerekezo cy’itsinda ryabo.




KANDA HANO UREBE AMASHUSHO YA NIZZO NA SOCIAL MULLA BARIMO KURIRIMBA MAMA YA URBAN BOYZ

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU