Muri Tanzania Leta yafashe icyemezezo cyo guca ibiganiro ndetse na filime bifasha mu gukwirakwiza umuco w’ubutinganyi kuko abana benshi bibanduza uwo muco.

Tanzania: Ubutinganyi bwatangiye gufatirwa ibyemezo



Biravugwa ko muri hoteri imwe  aho muri Tanzania hafashwe abantu bagera kuri 20 bakora ibiganiro  bigamije gushaka uko abatinganyi babona uburenganzira bwabo, iyo nama ngo ikaba yari yahuriyemo abantu b’ibikomerezwa batandukanye.

Muri Afurika muri rusange, ibihugu bimwe na bimwe bikomeje gushyiraho amategeko agamije gukumira umuco w’ubutinganyi, Tanzania nayo ikaba yateye ikirenge muri byo bihugu bindi mu gutangira guhana abiyemeje n’abashaka gukorauwo muco wo gusambana bahuje ibitsina (ubutinganyi).

Ubutinganyi bwatangiye gufatirwa ibyemezo

Ni muri urwo rwego hafatiwe ibyemezo ibiganiro bica kuri amwe mu ma televiziyo yo muri icyo gihugu, kubera ko ibiganiro nkibyo ndetse ndetse na za filimi zerekanwa zirimo abakora bene ibyo  biba bisakaza  mu ngimbi n’abangavu umuco w’ ubutinganyi, kuri ubu bene ibyo biganiro bikaba bitemewe.

Byagaragaye ko abana bageze muri icyo kigero batangiye kubyandura kandi nta handi babikura usibye  muri ibyo biganiro nayo ma filime, bigatuma bagira irari ryo gutangira kubyigana mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Umuco wateye mu rubyiruko wo kwigana ibyamamare bitandukanye nk’abaririmbyi , abakinnyi b’amafilimi…. benshi mu rubyiruko baterura iyo mico yabo uko yakabaye nta kureba ingaruka byatera, nkuko byagiye bigaragara hirya no hino.



Si muri Tanzania gusa abatinganyi bakomeje kugaragara, ahubwo no mu bihugu by’ ibituranyi mu burasirazuba bw’ Afurika nahobiganjemo, ndetse no mu Rwanda mu minsi ishize hagaragaye abakobwa babiri bifuzaga kubana muri ubwo buryo.

Mucyo Becky aa Mugenzi bavuzwe cyane mu itangazamakuru rya hano mu Rwanda
Mucyo Becky na nugenzi we Ferrand bavuzwe cyane mu itangazamakuru rya hano mu Rwanda

Ikibazo cy’ubutinganyi kikaba gikomeje guteza inkeke no kutavugwaho kimwe mu bihugu bitandukanye, akaba ari nayo mpamvu Tanzania yafashe ingamba zo gukumira ibyatuma abana bakomeza kwandura uwo muco n’ubwo hakiri imbogamizi  za bamwe babirebera kuri za murandasi.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU