Umuhanzi Abel Makkonen Tesfaye wamamaye ku izina rya The Weeknd yishumbushe undi mukobwa w’uburanga nyuma yuko Justin Bieber amutwaye Selena Gomez bari bamaze igihe bakundana.




Mu kwezi gushize nibwo hatangiye kugaragara ibimenyetso bihamya ko Justin Bieber na Selena Gomez bashobora kuba bagiye gusubirana, hadaciye kabiri bahise batangira kubyereka isi yose, bakajya bafotorwa bishimanye cyane bidasanzwe.

Urukundo rwa Justin Bieber na Selena Gomez rwakajije umurego
Justin Bieber yateye gapapu The Weeknd

The Weeknd kuri ubu yimaze agahinda maze yishumbusha umukobwa w’umunyamideli witwa Yovanna Ventura wahoze akundana na Justin Bieber mu myaka yashize.

The Weeknd mu munyenga w'urukundo na Yovanna Ventura wahoze akundana na Justin Bieber
The Weeknd mu munyenga w’urukundo na Yovanna Ventura wahoze akundana na Justin Bieber




The Weeknd na Yovanna Ventura w’imyaka 21 bafotowe bari kumwe mu kabyiniriro kitwa Hyde gaherereye mu mujyi wa Los Angeles, mbere yaho nabwo bafotowe bari kumwe mu isabukuru y’umuraperi French Montana.

The Weeknd na Ventura bafotowe bari kumwe berekeje mu isabukuru ya French Montana
The Weeknd na Ventura bafotowe bari kumwe berekeje mu isabukuru ya French Montana

Yovanna Venture yakundanye na Justin Bieber ahagana mu mwaka wa 2015, gusa baza gutandukana Justin Bieber amara igihe nta mukunzi afite uzwi, kuri ubu akaba yarongeye kugwa mu munyenga w’urukundo na Selena Gomez.

Yovanna yavuzweho gukundana na Justin Bieber
Yovanna yavuzweho gukundana na Justin Bieber



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU