Ku munsi wa kabiri w’umukino w’amagare muri Tour du Rwanda kuri uyu munsi tariki ya 13 ugushyingo 2017 watangiye ku isaha ya saa tatu na mirongo ine n’ibiri, itangirira kuri Kigali Convention Centre ku kacyiru yerekeza mu Ntara y’amajyepfo mu karere ka Huye.



Kugeza ubu umwe mu bakinnyi bi kipe y’uRwanda Rugamba yamaze kuzamuka umusozi wa mbere muri Tour du Rwanda wa Kamonyi ari uwa mbere, Naho umukinnyi Nsengimana Jean Bosco watwaye agace ka mbere ka Tour du Rwanda, ntari kubarizwa mu gikundi cya mbere kiyobowe n’umunyarwanda Rugamba, ubu arikubarizwa mu gace ka kabiri.



Kugeza ubu abakinnyi bari gusiganwa bamaze kurenga umujyi wa karere ka Muhanga berekeza mu karera ka Huye baza gusorezamo. Umukinnyi Rugamba waruyoboye abandi muri Tour du Rwanda ubu amaze gusimburwa na mugenzi we w’umunyarwa Hakiruwizeye Samuel akomeje kuyobora imbere umaze gukoresha igihe kingana na (2’03”).

Igikundi kiri mbere kiyobowe na Samuel kimaze kugenda intera ingana 85km/120.3km kigizwe n’abakinnyi b’uRwanda ba tatu aribo Hakiruwizeye , Rene na Ephrem.

Abakinnyi bari gukina umukino w’amagare wa Tour Du Rwanda bamaze kugera mu mujyi wa karere ka Ruhango, nyuma yo gusohoka mu karere ka Muhanga, abakinnyi b’ikipe y’uRwanda ni bo bakiyoboye itsnda riri imbere.

Umukinnyi Samuel arikugenda ahererekanya na bagenzi be mu kuyobora iri tsinda riri imbere muri Tour du Rwanda, kuri Ubu umukinnyi Rene niwe uhereje Samuel wari uyoboye mu kanya gashize Sameul amaze gukoresha igihe kingana na (1’18”) barabura 55.5 km ngo baseruke mu Karere ka Huye.

Umukinnyi Rugamba wambaye umupira w’umuhondo kugeze ubu wakomeje kubarizwa mu gikundi cya kabiri atangiye kugerageze gucika ako gakundi kugirango asange bagenzi be bari imbera mu gakundi ka mbere.

Bamwe mu bakinnyi bayoboye igikunidi cya mbere cya Tour du Rwanda bari ku minuka umujyi wa Karere ka Nyanza berekaza mu karere Huye. Samuel n’abagenzi be nibo bakiyoboye Tour du Rwanda, bari mu bambere.

Kugeza ubu irushanwa rya Tour du Rwanda agace ka Mbere ka Kigali-Huye karenda kugera ku mpera mu gihe umukinnyi Samuel ariwe usohotse mu Karere ka Nyanza ariwe uyoboye, arikuzamuka mu marembo ya Huye atitwa i Save.

Tubibutse ko agace k’uyu munsi kaza gusorezwa mu karere ka Huye mu mujyi wa Butare ahazwi nk’imbere y’inzu mberabyombi ya Huye mu mujyi rwagati.



Hakiruwizeye wayoboye iri isiganwa mugihe cy’amasaha arenga 2 akomeje kotswa igitutu na mugenzi we Areruya Joseph bakomeje kugendana kuva mu ntangiriro.

Kugeza ubu Bakinnyi bose bamaze kw’irundira hamwe aho igikundi cya kabiri cyamaze gufata icyambere, mugihe icyambere cyafashe umwanya wo kuruhuku kugirango baze kubona uko barwanira ku gera ku murungo usoza ari uwambere. Umukinnyi  Areruya Joseph ubu niwe uri kugerageza guhatana n’abageze be mu buryo bwo kuruhura Samuel wamaze amasaha 2 ayoboye iri urushanwa amaze gukoresha igihe kingana na (2’06”).

Abakinnyi bose bari kuzamuka unzira izamuka mu mujyi wa Huye wo ku Nzu ndanga murage y’uRwanda ya Huye.

Irushanwa rya Tour du Rwanda 2017, ryavaga Kigali ryekeza Huye bidasubirwaho agace ka mbere kakinwaga uyu munsi kuwa mbere tariki ya 13 ugushyingo 2017 karangiye gatwawe n’umunyarwanda Areruya Josephu ukinira ikipe y’igihugu y’ uRwanda “Team Rwanda”.

Tubibutse ko Umunsi w’ejo hashize irushanwa rya Tour du Rwanda 2017, agace kagizwe no gusiganwa n’igihe umukinnyi Rugamba ariwe watsinze aka gace akambikwa umwenda w’umuhondo. Mugihe uyu munsi na bwo agace kavaga Kigali kerekeza Huye nako kegukanywe n’umukinnyi Areruya Jesoph.

Uko abakinnyi bakurikiranye ku rutonde rw’agateganyo muri Tour du Rwanda:

1. ARERUYA Joseph (Team Di DataCont )

2. MAIN K. (DDC)

3. MEBRAHTOM N. (ERI)

4. EYOB M. (DDC)

5. DEBRETSION A. (ERI)



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU