Kuwa gatandatu tariki ya 25 ugushyingo 2017 kuri stade amahoro i Remera mu cyumba cy’inama cya Minisiteri ya siporo n’umuco hateraniye inama rusange y’inteko y’abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda, mu rwego rwo kurebera hamwe uko umwaka w’imikino wa 2017 wagenze ndetse no gutegura umwaka utaha wa 2018 tugiye kwinjiramo.

//pagead2.googlesyndication.com/pagead/js/adsbygoogle.js

(adsbygoogle = window.adsbygoogle || []).push({});

Ni nama yatangiye saa cyenda kubera ikibazo cy’imvura yaguye muri ayo masaha, yariteganyijwe  ko itangira saa munani.

Iyi nama yitabirwe n’abayobozi bahagarariye amakipe yabo afatwa nka banyamuryango b’ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda, harimo n’amakipe y’uturere dutandukanye dufite amakipe ya Triathlon mu ishyirahamwe.

Ku murongo w’ibyigwa hari ingingo zikurikira:

Raporo y’ibikorwa byabaye mu mwaka wa 2017 n’ibiteganyijwe mu mwaka wa 2017-2018, Raporo y’umutungo n’ibintu n’ibindi

Uko byari biteganyijwe kuri gahunda niko byagenze, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda bwana Mbaraga Alex yahaye ikaze abari mu nama, hanyuma abasobanurira uko ibikorwa byakozwe mu mwaka wa 2017 naho byabereye.

Uko ibikorwa n’amarushanwa bya 2017 byagenze

//pagead2.googlesyndication.com/pagead/js/adsbygoogle.js

(adsbygoogle = window.adsbygoogle || []).push({});

Gahunda y’amarushanwa ngaruka kwezi ya 2018

Nyuma y’umuyobozi w’ishyirahamwe rya Triathlon mu Rwanda bahise bakira abatoza baheruka mu mahugurwa y’abatoza mu gihugu cya Korea y’amajyepfo basobanurira abanyamuryango uko urgendo n’amahugurwa muri rusange yagenze, ndetse banavuga icyo bakuye muri ayo mahugurwa.

Andre Okenge, Bijou na Batiste nibo batoza bakubutse mu mahugurwa muri Korea

Abatoza 3 aribo Batiste, Andre na Bijou bavuze ko amahugurwa bakuye muri Korea yabahesheje kuba muri bamwe mu batoza beza muri Afrika yose, kuburyo mu minsi irimbere bagomba kwitegura kuzajya bajya guhugura abandi batoza bo mu bihugu bya Afurika.

Hakurikiyeho umugenzuzi w’imari mu ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda avuga uko umutungo w’ishyiraha rya Triathlon mu Rwanda wakoreshejwe, ibyasohotse n’ibyinjiye muri rusange n’amafaranga bateganya gukoresha mu mwaka utaha, aho azava n’uburyo azakoreshwa nashingiye ku bikorwa bategura n’amarushanwa azaba.

Madam Idda Vice Presidente w’ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda niwe wasoje ikiganiro asobanura ibijyanye n’imikoranire y’umuterankunga mukuru w’ishyirahamwe rya Triathlon mu Rwanda ariwe Bralirwa babonye muri uyu mwaka mu mezi ashize, uko azajya akorana n’ishyirahamwe mu bikorwa byayo bya buri munsi.

//pagead2.googlesyndication.com/pagead/js/adsbygoogle.js

(adsbygoogle = window.adsbygoogle || []).push({});

Habaye umwanya wo gutanga ibitekerezo ku banyamuryango bari bitabiriye inama ndetse, bafata na bimwe mu byemezo kuri bimwe mu bibazo bari bamaze gushyikirizwa n’inteko y’ubuyobozi nkuko babyemererwa n’amategeko.

Robert Waruhagarariye ikipe ya Kigali Triathlon
Vincent uzwi ku izina rya (Gasongo) wahoze akina Volleball nawe n’imwe mu banyamuryango

Inama rusange yasojwe na none n’ijambo ry’umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda Mbaraga Alex ashimira abanyamuryango bitabiriye inama ndetse na buri wese wafashe umwanya we akaza gusangira ibitekerezo nabo.

//pagead2.googlesyndication.com/pagead/js/adsbygoogle.js

(adsbygoogle = window.adsbygoogle || []).push({});

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU