Nyuma y’igihe runaka umenyanye n’umuntu mugatangira kwiyumvanamo mbese mugeze mwa cya gihe atinyuka akagusaba urukundo akanagusaba ko kusohokana ni byiza kugira ibyitwarire ikomeza umubano muba mumaze kugeraho.

Image result for happy couple



Ntabwo ari benshi bashobora kumenya icyo gukora n’icyo kudakora ku munsi basohokanye n’abakunzi babo ku munsi wa mbere,uyu munsi ngufitiye bimwe mu bintu by’ingenzi ukwiriye kuzirikana igihe wasohokanye n’umuntu mumenyanye bwa mbere akakwemerera urukundo ndetse mukiyemeza no gusohokana.

dore ibintu 6 ukwiriye kuzirikana igihe wasohokanye bwa mbere n’umuntu wakwemereye urukundo.

1.Mwegerane

Niba usohokanye n’umuntu bwambere yarakwemereye urukundo biba byiza iyo muvuganye murebana mumaso, ndetse binabafasha kubasha kumenyerana vuba mukaganira neza ntakubeshya hagati yanyu kurimo ndetse mutarangaye.

2.Irinde kwisobanura cyane mu biganiro byanyu.

Niba ushaka kwigaragarza nk’umuntu uzi ibintu cyane, cyangwa se ukomeye menya ko icyo wakishe, kuko uko utanga ibisobanuro byinshi niko bigaragara nko kubeshya. Ujye ugeregeza kuvuga neza ibikurimo ndetse bikuvuyemo nta bisobanuro byinshi utanze.

3.Hitamo neza aho gusohokera

Ni ukuvuga ntago mugomba kujya gusangira icyayi kuko aribyo abandi bakora, shaka uburyo musohokera ahantu hisanzuye ndetse hadahenze cyane, kugirango bibarinde kuganira musa nkaho mubazwa ibibazo bya police nk’abantu bakoze icyaha, ahubwo musohokere ahantu hisanzuye bizatuma murushaho kuvugana neza ndetse mutuje.



4.Mwereke ko uri mu rukundo.

Ibi bigaragarira mu buryo umureba, muburyo ugerageza guseka muri kumwe, kumuha nk’ururabo kuko narwo ni ikimenyetso cy’urukundo, muganirize utamubaza cyane ahubwo umwereka ko ushaka kumumenya ukamwinjiza mubuzima bwawe, urugero aho ibyiza azi yifiteho, mubwire ahubwo ibyo wamubonyeho byatumye umusaba urukundo. Ibyo byose ubikora niko ugerageza kumusetsa ndetse unamukinisha udukino runaka kugirango anezerwe no kuba hamwe nawe. Ukoreshe uburyo bwose mujya gutaha atabishaka.

5.Gerageza kuba umwimerere

Ntushake kwigana umuntu runaka wabonye ahantu, cyangwa ngo wigaragaze uko utari kuko ibi bitanga intangiriro mbi ihagaze ku kinyoma, biba byiza iyo wiyerekanye uko uri kugirango uwo mukundanye agukundire uko uri, niba udakunda ikintu runaka wigerageza kwerekana ko ntacyo kigutwaye ahubwo bivuge ko udagikunda ariko muburyo bw’iyubashye.

6.Mushimire

Gushimira ni ingenzi cyane mugihe wasohokanye n’umuntu bwambere, bigaragara neza, ndetse ko watanze agaciro kugihe mwari kumwe cyose.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU