Amakuru yavuzwe cyane muri iki cyumweru ni isenyuka rya Urban Boyz, Safi Madiba yatangaje ko yavanye ake karenge muri iri tsinda maze bagenzi be(Nizzo&Humble G) batangaza ko bazasigarana itsinda ndetse banamwihanangiriza kugendera kure ibikorwa byabo.

Muri iyi nkuru twabateguriye, urabasha kwirebera amwe mu makuru adasanzwe yavuzwe cyane mu myidagaduro ya hano mu Rwanda.

Safi yasezeye mu itsinda rya Urban Boyz

Niyibikora Safi yatangaje ko yamaze gusezera mu itsinda rya Urban Boyz, kuri ubu ngo akaba agiye gutangira urugendo rwa muzika ku giti ke.

Udushya n'udukoryo twaranze icyumweru



Nizzo na Humble G barashinja Safi ubujura

Mbere yuko asezera muri Urban Boyz, Safi yabanje gufata YouTube Chanel y’itsinda maze ayita amazina ye, ibi byababaje bagenzi be maze baramwihanangiriza cyane bamusaba gutirura kuko ngo yari yitije.

Safi yafashe YouTube Chanel ya Urban Boyz ayita iye, none Nizzo amumereye nabi

Hirwa Honoline “Igisabo” yatashye amara masa muri Miss Earth

Mu marushanwa ya Miss Earth 2017 yaberaga mu gihugu cya Philippine ho ku mugabane wa Aziya, yasojwe umukobwa witwa Karen Ibasco ariwe wegukanye ikamba, mu gihe Uwase Hirwa Honoline uzwi nka Igisabo yatashye imbokoboko.

Igisabo yatashye imbokoboko muri Miss EARTH

Man Martin yamuritse Album ye ya gatanu(5)

Tariki ya 04 Ugushyingo 2017, mu nyubako ya Kigali Serena Hotel habereye ibirori bikomeye byateguwe n’umuhanzi Man Martin aho yamurikaga Album ye ya 5 yise Afro

Igitaramo cyo kumurika Album ya 5 ya Mani Martin

Igitaramo cyo kumurika Album ya 5 ya Mani Martin

Impapuro z’ubutumire mu bukwe bwa Amag The Black zageze hanze

 Nyuma y’iminsi mike Hakizimana Aman uzwi nka Amag The Black atangaje ko agiye gukora ubukwe n’umukunzi we Liliane, kuri ubu hasohotse impapuro z’ubutumire(Invitation).

Invitation y'ubukwe bwa Amag The Black

Amag na Lily bagiye gukora ubukwe



Umuhanzikazi Gaga aratwite

Umutoni Gaella ukoresha izina rya Gaga mu muziki aritegura kwibaruka umwana mu minsi ya vuba nkuko amafoto abihamya.

Gaga yashyize hanze ifoto igaragaza ko atwite

Iminsi mibi yatumye Yvan Buravan asubira muri New Level

Burabyo Yvan wamamaye nka Yvan Buravan yamaze gusubira muri Label ya New Level nyuma yo kubona ko icyerekezo cye kiri mu marembera.

Yvan Buravan yasubiye muri New Level

Vd Frank) n’umufasha we bakoze ubukwe

Umunyamakuru akaba n’ umuyobozi mukuru w’ ikinyamakuru Mugisha Frank uzwi nka Vd Frank kuri uyu munsi taliki ya 5 Ugushyingo 2017 yasezeranye imbere y’ Imana n’umufasha we Uwizeye Chantal.

Vd Frank yasezeranye imbere y’Imana

Vd Frank n'umufasha we basezeranye imbere y' Imana

Abitabiriye Iserukiramico ryo gusetsa batashye bikanda imbavu

Iserukiramico ryo gusetsa, “Kigali International Comedy Festival” ryaraye ritangijwe ku mugoroba wo kuri uyu kane tariki ya 02 Ugushyingo 2017, abaryitabiriye bakaba batashye bikanda imbavu.




Arthur Nkusi yasekeje abantu biratinda

Michael yerekanye ko afite impano mu gusetsa

Ibitwenge byari byose ku bitariye Kigali International Comedy Festival



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU