Abanyarwanda batandatu b’abanyeshuri bigaga muri Kampala International University (KIU) bitabye Imana bazize impanuka y’imodoka ubwo bavaga mu birori bya mugenzi wabo. 

Abanyarwanda 6 bigaga muri Kaminuza I Kampala baguye mu mpanuka



Umwe mu banyeshuri biga kuri KIU yabwiye IGIHE ko abo banyeshuri bari batashye ubukwe bwa mugenzi wabo, maze ubwo bari mu nzira bataha, imodoka barimo iza kugonga ikamyo.

Yagize ati: “bari batashye ubukwe bw’umukobwa mugenzi wabo wari washyingiwe, nk’uko basanzwe basangira ubuzima bwa buri munsi ku ishuri mu muryango w’Abanyarwanda baba ari abavuye mu gihugu cyangwa abavukiye muri Uganda.”

Batanu muri abo banyeshuri bahise bitaba Imana impanuka ikimara kuba, undi umwe agwa mu nzira bamujyanye ku bitaro bya Nsambya.

Nk’uko ikinyamakuru Chimpreports cyabitangaje, umuvugizi wa Polisi muri ako gace, John Paul Kangave, yavuze ko imodoka itwara abagenzi yari itwaye abo banyeshuri, yagonze ikamyo ya Isuzu yari iparitse ku muhanda ahitwa Kakoge.

Bavaga Walusi-Migyera mu karere ka Nakasongola ahabereye ubukwe, bagana mu murwa mukuru Kampala ari naho biga. Amakuru akavuga ko iyo kamyo bagonze yari yahagaze nabi mu muhanda nta n’amatara yacanye, ku buryo umushoferi wari utwaye aba banyeshuri yisanze yayigezeho.

Amazina y’abitabye Imana batangajwe ko ari Fred Mutabazi, Frank Ngarambe (ari nawe wayoboraga umuryango w’Abanyarwanda muri KIU), Samson Makwenjere, Vincent Kwizera, Fred Kasasira na Emmanuel Shema.

Impanuka ikimara kuba, babanje kujyanwa ku ivuriro ryari hafi aho, nyuma baza koherezwa mu bitaro bya Nsambya.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU