Umuririmbyi ukunzwe mu gihugu cy’u Rwanda, Niyibikora Safi yiyunze kuri Ngabo Meddy bakaba barimo gukorana indirimbo itegerejwe na benshi.

Safi Madiba nyuma yo gutangaza ko yavuye mu itsinda rya Urban Boyz yahise avuga ko agiye gukora umuziki ari ku giti cye, akaba yarahise ahera ku ndirimbo yakoranye na Meddy.

Safi yavuye muri Urban Boyz
Safi yavuye muri Urban Boyz



Aba bombi(Meddy na Safi) baherutse kwerekeza mu gihugu cya Uganda gufatirayo amashusho y’iyi ndirimbo, ndetse ninabwo byahise bimenyekana ko Safi yavuye muri Urban Boyz biturutse ku butumwa Producer Sacha Vybz yashyize hanze.

Mu mashusho Safi Madiba yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje uburyo Video ye na Meddy izaba imeze, ndetse harimo n’agace bakoreye mu mazi magari bicaye mu bwato.

Safi na Meddy barimo gukorana indirimbo
Safi na Meddy barimo gukorana indirimbo

Safi na Meddy barimo gukorana indirimbo Safi na Meddy barimo gukorana indirimbo



Kanda hano urebe uko amashusho y’indirimbo ya Meddy na Safi azaba ameze



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU