Umunyarwandakazi wamamaye mu bikorwa byo kuvanga umuziki no mu bunyamakuru, Makeda Mahadeo uzwi cyane nka Dj Makeda yahawe inkwano n’umusore witwa Sacha Mellymel bitegura kurushingana vuba aha.

Ibirori byo gutanga inkwano mu muryango wa Makeda Mahadeo byabaye kuwa 26 Ugushyingo 2017 bibera I Remera ho mu mujyi wa Kigali, bikaba byaritabiriwe n’inshuti z’umuryango ziganjemo na Agasaro Farid Nadia(umugore w’umuraperi Riderman).

Umugore wa Riderman, Nadia nawe yari yaje mu birori byo guhabwa inkwano za Makeda
Umugore wa Riderman, Nadia nawe yari yaje mu birori byo guhabwa inkwano za Makeda



Inshuti zari zaje kwifatanya nabo
Inshuti zari zaje kwifatanya nabo

Inshuti zari zaje kwifatanya nabo

Uyu musore witwa Sacha yatanze inkwano nyuma y’igihe kingana n’umwaka umwe yambitse impeta Makeda ihamya ko bazibanira akaramata nk’umugore n’umugabo.

Amakuru y'umukunzi wa Makeda ntago azwi cyane
Amakuru y’umukunzi wa Makeda ntago azwi cyane



Dj Maked yarakowe
Dj Maked yarakowe

Dj Makeda avuka ku mubyeyi w’umunyarwanda witwa Aloys Karamuheto na nyina w’Umunya-Jamaica witwa Ann Marie Witter, akaba yaravukiye muri USA gusa akurira muri Jamaica akaba ari naho yize amashuri ya Kaminuza, Makeda yamamaye cyane mu kazi ko kuvanga imiziki,  no mu bunyamakuru aho yakozekuri Televiziyo y’u Rwanda na Contact FM.

Dj Maked ni umwari w'umunyarwandakazi ufite uburanga buhebuje
Dj Maked ni umwari w’umunyarwandakazi ufite uburanga buhebuje
Makeda yavukiye muri USA, akurira muri Jamaica
Makeda yavukiye muri USA, akurira muri Jamaica



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU