Mu Rwanda hatewe umu Hacker urimo gutwara Account z’abahanzi maze aga Posting ibiintu ashaka ku nkuta zabo mu rwego rwo kugira ngo bamuhe amafaranga.

Uyu muntu utazwi arimo kwinjirira cyane Instagram z’ibyamamare binyuranye, agashyiraho amafoto yo kubateranya n’abandi bahanzi bagenzi be, maze bamuha amafaranga akabona kubasubiza Account zabo.

Bijya gutangira, yinjiriye umuraperi Amag The Black maze atwara Account ye ashyira ho ifoto ya Nizzo Kabossi amushinja ko yamwambuye, byabaye ngombwa ko Amag The Black amuha amafaranga arenga ibihumbi 50,000 kugira ngo asubizwe Account ye.

Nizzo ngo nta deni afitiye Amag The Black
Umu Hacker aherutse guteranya Amag na Nizzo, gusa bahise bamutahura



Bidaciye kabiri, uyu mu Hacker yahise yinjirira Safi Madiba, nawe amubwira ko ngo ari bu Posting ifoto ituka Nizzo kugira ngo abateranye, kubw’amahirwe uwitwa Eliel Sando yahise akora uko ashoboye maze afasha Safi Madiba gusubirana Account ye neza.

Elier Sando aherutse kugarura Account ya Safi Madiba
Elier Sando aherutse kugarura Account ya Safi Madiba

Uyu mu Hacker yahise yinjirira umuraperi Lil G nawe ngo ashaka kumutwara Account ye, ariko abandi bahanga mubya Mudasobwa baramufasha.

Lil G nawe baramwinjiriye
Lil G nawe baramwinjiriye

Kuri ubu, uyu muntu yageze mu itsinda rya Active aho yiyise Olvis Mugabo maze akandikira Tizzo amusaba amafaranga ngo ni yanga aramushyira ku karubanda.

Umu Hacker yageze muri Active, aho arimo kwaka amafaranga Tizzo yigize Olvis
Umu Hacker yageze muri Active, aho arimo kwaka amafaranga Tizzo yigize Olvis



Uretse aba bavuzwe hejuru, ngo uyu muntu yiyemeje kujujubya abahanzi nyarwanda hafi ya bose kugira ngo abarye amafaranga.

Mu kiganiro Amag The Black yagiranye na Touchrwanda, yatubwiye ko bagiye gukora ibishoboka kugira ngo bafate uyu muntu maze bamushyikirize inzego za Police kugira ngo ahabwe ibihano bimukwiye.

Amag The Black yavuze ko agiye guhangana n'abantu barimo kwangiza amakoma bakayifotozanya
Amag ngo azajyana uyu mu Hacker mu nkiko

KANDA HANO UREBE AMAG NA NIZZO BAVUGA IBY’UYU MU HACKER



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU