Umuhanzi nyarwanda uri kuzamuka Ennly Manzi mu rugamba rwo kuzamura muzika nyarwanda, ku ndirimbo ye ya mbere yakoze yitwa Mbwira ikomeje kugenda ikundwa n’abatari bake aho yaciye agahigo ko gutumirwa mu kiganiro cya Artist Corner kuri imwe mu ma Radio yo muri Nigeria

Umuhanzi nyarwanda mu rugamba rwo kuzamura muzika nyarwanda kurwego mpuzamahanga

umunyamakuru Martin Ifeanyichukwu Gregoire ukora ikiganiro Artist corner kuri city radio(Nigeria)

Nyirimanzi Eric uri gukoresha izina rya Ennly Manzi n’umwe mu bahanzi bakizamuka ku ndirimbo ye yambere yakoze yitwa Mbwira iyi ndirimbo ikomeje kugenda ica agahigo mu gufata intera ihambaye muri muzika nyarwanda kuko indirimbo ye yagize amahirwe yo gukinwa mu gihugu cya Nigeria kuri Radio yitwa City Radio(89.7).

Ennly Manzi aganira na Touchrwanda akaba yadutangarije byinshi bitandukanye bijyanye niyi ndirimbo ye ndetse anadutanagariza ibyo yumva ateganya kuzakora muri muzika nyarwanda nicyo asaba abanyarwanda muri rusange muri uru rugamba rwo kuzamura muzika nyarwanda.

Umuhanzi nyarwanda uri kuzamuka Ennly Manzi
Ennly Manzi akunda kuganira n’abahanzi bakomeye ngo bamugire inama aha yari kumwe na Runtown wo muri Nigeria

Umuhanzi Ennly Manzi akaba yabidutangarije muri aya magambo: “Natangiye kwandika indirimbo nkiga mu mashuri yisumbuye mu cyiciro rusange aho najyaga ndirimba nishimisha ariko kugeza ubu inzozi ni ukugeza kure umuziki wanjye kugera kure y’imipaka y’u RWANDA kandi mbona nabitangiye kuko ni amahirwe atagirwa na buri wese gukora indirimbo ya mbere igatambuka kuri radiyo mpuzamahanga kandi yo muri Nigeria, kurinjye umuhanzi numva wicyitegererezo ni Tekno nanjye nkaba nifuza kugeza muzika nyarwanda kurwego mpuzamahanga nkaba nsaba abakunzi ba muzika nyarwanda kunshyigikira no kungira inama kubyo ngomba gukora banyuze kuma social media yose “MANZI ENNLY.”

Kanda hano wumve indirimbo Mbwira ya Ennly Manzi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU