Umuhanzikazi Teta Barbara uzwi ku izina rya Babo yatangaje akababaro afite nyuma yo gutandukana kw’abagize itsinda rya Urban Boyz kandi barigeze gukorana indirimbo yaciye ibintu hirya no hino mu gihugu.

Babo benshi bamumenye mu ndirimbo Ich Liebe Dich yakoranye n’itsinda rya Urban Boyz, I want You Back, Urwagasabo, That’s my life, n’izindi nyinshi.

Umuhanzikazi Babo akomeje kwigarurira imitima ya benshi kubera indirimbo ye yitwa Your Problem
Umuhanzikazi Teta Barbara akomeje kwigarurira imitima ya benshi kubera indirimbo ye yitwa Your Problem



Mu minsi ishize nibwo umwuka utari mwiza wavutse mu itsinda rya Urban Boyz nyuma yuko Safi Madiba atangaje ko yamaze  gusezera burundu muri iri tsinda.

Teta Barbara nk’umwe mu bahanzi bakoranye na Urban Boyz yagize icyo atangariza Touchrwanda ku bijyanye n’isenyuka ry’aba basore dore ko ari abahanzi b’inshuti ze ndetse bakorana bya hafi.

Babo wigeze gukorana na Urban Boyz yababajwe no gutandukana kwabo
Teta Barbara wigeze gukorana na Urban Boyz yababajwe no gutandukana kwabo



Babo yagize ati “Byarambabaje cyane ndetse biranantungura, Urban Boyz ni abana beza, bari baberanye, kandi ndabakunda cyane, kumva rero ngo baratandukanye birababaje ndetse biragoye kubyakira, Buri wese azajya kwikorana ariko ntago biryoheye amatwi kumva ngo runaka arimo gukora ku giti ke, ku ruhande rwanjye nka Babo byarambabaje cyane.”

Tubibutse ko Teta Barbara aherutse gushyira hanze indirimbo yitwa “Your Problem” ikomeje guca ibintu hirya no hino gihugu cy’U Rwanda no hanze yacyo.

KANDA HANO UREBE ICHI LIEBE DICH YA BABO NA URBAN BOYZ



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU