Umutoni Gaella ukoresha izina rya Gaga mu muziki aritegura kwibaruka umwana mu minsi ya vuba nkuko amafoto abihamya (Umuhanzikazi Gaga aratwite).

Gaga ni umwe mu bakobwa baje nkiya gatera muri muzika nyarwanda gusa hadaciye kabiri yahise abivamo asa nkuwinjiye mu byo kumurika imideli, dore ko akunda kurimba cyane.

Umuhanzikazi Gaga aratwite - AMAFOTO
Gaga yashyize hanze ifoto igaragaza ko atwite

Uyu mwari wamenyekanye mu ndirimbo nka Ndeba, Gift n’izindi nyinshi kuri ubu ari kwitegura kwibaruka umwana w’imfura ndetse yasangije abamurukira kuri Instagram ifoto y’uburyo amerewe.



Gaga yagize ati “Ndashima Imana kubera uyu mugisha yampaye, umwani ahabwe icyubahiro.”

Tubibutse ko Uyu Gaga yakoreraga mu nzu itunganya umuziki ya Touch Entertainment, aya ni amwe mu mafoto agaragaza uburanga bwe.






KANDA HANO UREBE GIFT YA GAGA

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU