Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda Sheebah Kalungi umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane yaciye agahigo ko kuba umuhanzikazi indirimbo ze zakuwe cyane ku rubuga rwa mdundo muri 2017.



Sheebah n’umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane kurwego mpuzamahanga uyu muhanzikazi akaba aherutse no gushyira hanze amashusho y’indirimbo yakoranye na The Ben yitwa Binkolera akaba akomeje gusa agahigo muri Afurika.

Sheebah Kalungi akaba yegukanye igihembo cy’umuhanzikazi wambere muri Afurika indirimbo ze zakuwe n’abantu benshi ku rubuga rwa mdundo rusanzwe rubarizwaho indirimbo z’abahanzi batandukanye muri Afurika (Most Downloaded Female Artist in Africa ).

Sheebah Kalungi bikaba byaragaragaye ko indirimbo ze zatunzwe n’abantu bo mu bihugu 38 muri Afurika kuri uru rubuga rwa mdundo bikaba byatumye ariwe muhanzikazi wa mbere muri Afurika ubashije guca ako gahigo.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU