Burya gukunda ni byiza iyo abakundanye biyumvanamo bakarenzaho kugira urukundo nyarwo rufite amahame rugenderaho, ariko urukundo rushobora gukora amahano nk’iri ngiye kubabwira bitewe n’uko umwe ashobora gukunda ntakundwe.

Umukobwa yakoze ibara asuka acide ku mukunzi we

 



umugore ukomoka muri Africa y’epfo witwa Berlinah Wallace yakoze amabara asuka acide ku muhungu bakundana kubera gufuha gusa. Ngo yagize ati “ntabashije kukwegukana nta wundi ugomba kugutwara” nibwo yafataga umwanzuro ukaze gusuka acide kuri Mark van Dongen amusanze mu nzu iwe ahitwa Bristol.

Berlinah yafashe umwanzuro ukaze gutya nyuma y’imyaka itatu atandukanye na Mark, Vana Dongen yaje gupfa aho hakoreshejwe uburyo bwa euthanasie aho ubu buryo ari ubukoreshwa mu kwica umuntu atiriwe ababara.

uyu mugore wakoze aya mahano Wallace w’imyaka 48 yakuriye muri Africa y’epfo ahitwa Gauteng we ahakana yivuye inyuma ko ariwe wishe uyu mukunzi we ahakana ko ariwe wamumenyeho acide.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU