Mugisha Frank ukunze kwiyita Vd Frank, umusore wamamaye cyane mu myaka yashize ubwo yari amaze kumenyekana cyane mu ruhando rwa muzika, yasezeranye imbere y’amategeko y’u Rwanda n’umufasha Chantal Uwizeye.

Umunyamakuru Mugisha Frank yasezeranye imbere y'amategeko



VD Frank wamenyekanye cyane muri muzika, yaje kureka kuririmba maze yinjira mu byo gukina filime, aba n’umunyamakuru ashinga ikinyamakuru.

Frank n’umukunzi we Chantal Uwizeye bamaranye imyaka ine bakundana, basezeranye imbere y’amategeko, mu muhango wabereye mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge, umuhango waje gukurikirwa n’umuhango wo gusaba no gukwa.

Kuri iki Cyumweru tariki 05 Ugushyingo 2017 nibwo hazaba gusezerana imbera y’Imana.

Mu mafoto, dore uko umuhango wo guzerana imbere y’amategeko wagenze

Umunyamakuru Mugisha Frank yasezeranye imbere y'amategeko



Umunyamakuru Mugisha Frank yasezeranye imbere y'amategeko Umunyamakuru Mugisha Frank yasezeranye imbere y'amategeko

Umunyamakuru Mugisha Frank yasezeranye imbere y'amategeko



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU