Ubushinjacyaha bwo mu Bufaransa bwategetse ko Muhayimana Claude, Umufaransa w’imyaka 56 y’amavuko ukomoka mu Rwanda agomba kuburanishwa ku byaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994.

Claude Muhayimana [uri i bumoso] na Innocent Musabyimana,iburyo , muri rukiko mu Bufaransa mu 2013
Claude Muhayimana [uri i bumoso] na Innocent Musabyimana,iburyo , muri rukiko mu Bufaransa mu 2013


AFP yatangaje ko mu byaha Muhayimana Claude aregwa harimo ko yatwaraga mu modoka Interahamwe zajyaga kwica Abatutsi mu ishuli ryisumbuye rya Nyamishaba, no mu misozi ya Karongi, Gitwa na Bisesero hahoze ari muri perefegitura ya Kibuye.

Claude Muhayimana akaba yarahoze ari umushoferi wa Hotel Guest House yo mu mujyi wa Kibuye. Yageze mu Bufaransa yaka ubuhunzi, nyuma aza kuhabona ubwenegihugu muri 2010. Muri 2013 nibwo ishyirahamwe riharanira inyungu z’abahohotewe ryo mu Bufaransa ryitwa “Collectif des parties civiles pour le Rwanda, CPCR,” ryamutanzeho ikirego. Yatawe muri yombi muri 2014 mu mujyi wa Rouen, aho yari umukozi w’akarere. Ibyaha aregwa akaba abihakana.

Claude Muhayimana naburana, azaba abaye Umunyarwanda wa kane uciriwe urubanza mu Bufaransa kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994. Uwa mbere ni Capitaine Simbikangwa Pascal. Yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 mu 2014. Igihano cyarangije kwemezwa no mu bujurire.

Abandi ni ba burugumesitiri babili, Ngenzi Otavien na Barahira Tito, bo mu cyahoze ari perefegiyura ya Kibungo. Bakatiwe gufungwa burundu mu mwaka ushize. Urubanza rwabo ruracyari mu bujurire. Ubucamanza bw’Ubufuransa bufite dosiye 25 za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU