Kampala muri Uganda, ku wa Mbere Tariki 30 Ukwakira 2017 Polisi yataye muri yombi umupasiteri ukekwaho guhohotera abana b’ abakobwa 7 yitwaje kubaha ubufasha.

Umupasiteri afunzwe akekwaho guhohotera abana b' abakobwa



Abinyujije mu muryango yashinze avuga ko ari uwo gufasha abana b’ abakobwa bafite ibibazo maze akajya abarihira amafaranga y’ ishuri akanabagenera ibyangombwa bikenerwa mu buzima bwabo bwa buri munsi, uyu mu Pasiteri yatawe muri yombi nyuma y’ igihe ashakishwa na polisi kuko yari yaratorotse.

Ikinyamakuru Dail Monitor cyatangaje iyi nkuru, ngo uyu mu Pasiteri yashinze uyu muryango maze awita izina y’ idini rye, kimwe mu byatumye abaturage bawizera kuko bari basanzwe bamenyereye iryo dini risanzwe rikorera mu karere ka Wakiso muri Kampala.

Aba bakobwa bacumbikirwaga muri uwo muryango, bakajya banyuzamo bakajya gusura ababyeyi babo. Umwe muri abo bakobwa yaratashye aganiriza nyina ibyo bakorerwa, uyu mubyeyi niwe wahise atungira agatoki polisi, ariko uyu mu Pasiteri yabimenye kare aratoroka, Polisi itangira kumushakisha.



Luke Owoyesigyire, umuvugizi wa polisi mu mugi wa Kampala yatangaje ko iperereza ry’ ibanze rigaragaza ko uwo mu Pasiteri yakoreraga abo bakobwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Owoyesigyireagize ati “Iperereza ry’ ibanze rirekana ko pasteri yitwaje uyu muryango akajya akorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina aba bakobwa. Twabapimishije inda dusanga harimo abatwite. Tumukurikiranyeho icyaha cy’ ihohotera”

Umunyamakuru wahise ashushubikanwa ubo yageraa kuri uru rusengero, yahasanze umuyobozi w’ itorero wungirije ayoboye amasengesho ya nimugoroba. Yavuze ubwo yahageraga, mu rusengero harimo abayoboke barimo kuramya no guhimbaza harimo n’ urusaku rwinshi rw’ umuziki.

Polisi ivuga ko abo bakobwa bayibwiye ko uyu mupasiteri yatangiye guhohotera abana abakobwa muri 2016. Ababyeyi bajyanye abana muri uyu muryango ni 14, gusa Daily Monitor yatangaje ko abahohotewe ari barindwi.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU