Muri iyi minsi, abantu banyuranye barimo kwitaba Imana mu buryo butunguranye, haba hano mu Rwanda, Africa ndetse no ku isi yose muri rusange, kuri ubu umuraperi ukomeye ku isi yitabye Imana.

Umuraperi ukunzwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Gustav Åhr wiyise Lil Peep yitabye Imana azize gukoresha ibiyobyabwenge byinshi.

Umuraperi ukomeye ku isi yitabye Imana



Lil Peep w’imyaka 21 yamamaye cyane mu ndirimbo nka White Wine, Benz Truck, The Way I See Things, Star Shopping n’izindi nyinshi.

Nkuko byemejwe n’icyamamarekazi Bella Throne bari bamaze igihe bakundana, yatangaje ashenguwe n’urupfu rw’umukunzi we Lil Peep.

Umuraperi ukomeye ku isi yitabye Imana



Uwari ushinzwe kureberera inyungu z’uyu muhanzi (Manager) Chase Ortega yatangaje ko yari ategereje umunsi mubi nkuyu kugira ngo yumve amakuru y’inshamugongo.

Nkuko UPROXX ibitangaza ngo Lil Peep yishwe n’ibiyobyabwenge byinshi yafashe mbere yo kujya kuririmbira ahitwa Tucson ho mu ntara ya Arizona.

Umuraperi Postmalone yatangaje ko atazigera yibagirwa ibikorwa byinshi yigiye kuri Lil Peep, ngo umuziki we wahinduye ubuzima bwe cyane bityo akaba yashenguwe no kumubura, Producer Marshello nawe yatangaje uburyo atazigera yibagirwa imikoranire ye na Lil Peep, ngo isi yose izamukumbura.”



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU