Itsinda rya Urban Boyz risigaye rigizwe na Nizzo Kabossi na Humble Jizzo batangaje indirimbo bagiye gushyira hanze bahishiye abakunzi babo, ndetse banatangaza igihe izasohokera.

Mu minsi ishize nibwo Urban Boyz bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru maze bashimangira ko bagiye gusigara mu itsinda ari babiri nyuma yuko Safi Madiba asezeye.

Urban Boyz batangaje indirimbo bagiye gushyira hanze
Urban Boyz isigaye igizwe na Nizzo na Humble G



Abantu benshi bagiye bavuga ibyo bishakira, ariko aba basore bo bagashimangira ko imikorere yabo izakomeza kugenda neza, ibi bakaba babishimangiye kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Ugushyingo 2017 ubwo batangazaga ko mu cyumweru gitaha bazashyira hanze indirimbo nshya bakoranye.

Nizzo na Humble G babinyujije ku rukuta rwabo rwa Instagram bateguje abakunzi babo indirimbo yitwa Mpfumbata izasohoka mu cyumweru gitaha, maze abafana nabo babereka ko bafite inyota n’amatsiko menshi yo kuyumva.

Urban Boyz bagiye gushyira hanze indirimbo yitwa Mpfumbata
Urban Boyz bagiye gushyira hanze indirimbo yitwa Mpfumbata



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU