Kuri ubu hamaze kujya hanze urutonde rw’abahanzi b’ abaraperi bakize, bambere bakize kurwego rwisi mu mwaka wa 2017, uru rutonde rukaba ruyobowe n’umuraperi Puff Daddy.

10. Lil Wayne

Lil Wayne umaze imyaka 10 abarizwa muri uru rutonde rw’abahanzi b’abaraperi bambere bakize kwisi akaba aza kuri uru rutonde n’akayabo ka miliyoni 150 z’amadorari ($150million ).

Lil Wayne



9. Pharrell Williams

Pharrell Lanscilo Williams wamenyekanye nka Pharrell Williams akaba ari umuraperi agatunganya indirimbo, ndetse akaba ari n’umwanditsi w’indirimbo akaba aza kuri uyu mwanya n’akayabo ka miliyoni 150 z’amadorari ($150million ).

Pharrell Williams

8. 50 Cent

50 Cent umwe mu baraperi bafite izina rikomeye ndetse akaba ari n’umukinnyi wa filime uyu muhanzi akaba yaje kuri uyu mwanya n’akayabo ka miliyoni 155 z’amadorari ($155million ).

50 Cent

7. Kanye West

Kanye West n’umwe mu bahanzi bafite ibikorwa byinshi bakora bitandukanye uyu muhanzi akaba aza kumwanya wa 7 n’akayabo ka miliyoni 160 z’amadorari ($160million ).

Kanye West

6. Usher

Usher Raymond nawe n’umuhanzi ufite ibikorwa byinshi bitandukanye birimo kuba afite inzu itunganya umuziki ndetse n’ikipe ya Basketball uyu muhanzi akaba aza kuri uyu mwanya n’akayabo ka miliyoni 180 z’amadorari ($180million ).

Usher

5. Eminem

Marshall Bruce Mathers wamenyekanye nka Eminem numwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu njyana ya Hip Hop akaba aza kuri uyu mwanya n’akayabo ka miliyoni magana abiri na cumi z’amadorari ($210million ).

Eminem



4. Master P

Uyu muraperi Master P nawe akaba ari umwe mu bahanzi bafite ibikorwa byinshi bakora uyu muhanzi akaba aza kumwanya wa kane n’akayabo ka miliyoni magana abiri na mirongo itanu ($250million ).

Master P

3. Dr. Dre

Andre Romelle Young wamenyekanye nka Dr. Dre uyu muraperi akaba aza kuri uyu mwanya n’akayabo ka miliyoni magana arindwi na mirongo ine z’amadorari ($740million ).

Dr. Dre

2. Jay-Z

Jay z umwe mu baraperi bakomeye kwisi uyu muhanzi akaba agaragara kumwanya wa kabiri ku rutonde rw’abaraperi bambere bakize kwisi n’akayabo ka miliyoni magana inani na cumi z’amadorari ($810million ).

Jay-Z

1. Puff Daddy

Puff Daddy akaba ariwe uyoboye urutonde rw’abahanzi b’abaraperi bakize kwisi n’akayabo ka miliyoni magana inani na makumyabiri ($820million ).

Puff Daddy



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU