Umuziki ni kimwe mu bintu by’ingenzi cyane mu buzima bwacu bwa buri munsi, kuko ufasha abantu kuruhuka no kugubwa neza mu buryo buhagije.

Abahanga bahamya ko iyo umuntu akunda kumva umuziki bituma imitsi yo mu mutwe igororoka neza k’uburyo umuntu adashobora kuzahazwa n’indwara za hato na hato zituruka ku munaniro.

Umuntu wese uba ku isi ya rurema aba afite indirimbo akunda cyane kurusha izindi zose, biragoye kubona umuntu utagira indirimbo akunda.

Barack Obama wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aherutse gutangaza indirimbo eshanu (5) akunda cyane kurusha izindi ku isi.

Barack Obama afite indirimbo akunda cyane kurusha izindi
Barack Obama afite indirimbo akunda cyane kurusha izindi



Uru n’urutonde rw’indirimbo eshanu (5) Barack Obama akunda

  • Signed, Sealed, Delivered (I’m Yours) ya Stevie Wonder
  • I Was Here ya Beyoncé
  • Mi Gente ya Marc Anthony
  • New Day ya Alicia Keys
  • Mud On the Tires ya Brad Paisley

Uretse Barack Obama, Umwamikazi w’ubwongereza Elizabeth wa II (Elizabeth Alexandra Mary) nawe aherutse gutangaza indirimbo akunda kumva cyane iyo ari ahantu wenyine.

Umwamikazi Elizabeth nawe afite indirimbo yikundira cyane
Umwamikazi Elizabeth nawe afite indirimbo yikundira cyane



Izi n’indirimbo Umwamikazi Elizabeth wa II akunda cyane kurusha izindi ku isi

  • Oklahoma! by Howard Keel
  • Anything You Can Do (Annie Get Your Gun) by Dolores Gray and Bill Johnson
  • Sing by Gary Barlow and the Commonwealth Band featuring the Military Wives
  • Cheek to Cheek by Fred Astaire
  • The White Cliffs Of Dover by Vera Lynn
  • Leaning on a Lamp-post by George Formby



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU