Miss Ingabire Habibah kuri ubu uri mu gihugu cya Slovakia aho yagiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational yibasiwe na Uwase vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, amushinja kuvuga ko icyongereza kidahwitse.

Uwase Vanessa yibasiye Miss Ingabire Habibah



Mu magambo Uwase Vanessa  yanditse ku rubuga rwe rwa Snapchat yasabye ko Ingabire Habibah yakwivugira ikinyarwanda cyangwa agashaka umusemuzi kuko ngo abona icyongereza cye nta kigenda, aha Vanessa akaba yakomoje ku amashusho Miss Ingabire Habibah yari amaze gushyira ku rubuga rwe rwa Instagram yifuriza inshuti ye isabukuru nziza agakoresha amagambo yo mu rurimi rw’icyongereza.

Miss Ingabire Habibah kuri ubu uri mu gihugu cya Slovakia

Vanessa yagize ati: ” Mwese uko mwabibonye […] nanjye maze kugenzura Instagram ya Habibah n’ukuri uyu mukobwa akeneye umuntu umusemurira, Habibah nshuti yanjye, nakwinginze mu izina ry’urukundo n’ukuri jya ukoresha ikinyarwanda mu marushanwa n’uko ushake umuntu usemurira abbaa bakurikiye amarushanwa uba witabiriye, nubikora gutyo ndakubwiza ukuri uzazana ikamba mu Rwanda.Naho nukoresha icyongereza nk’icyo numvise muri video washyize ku rubuga rwawe rwa Instagram ntaho uzagera pe, bizamera nk’uko byakundekeye witabira ijojonjora rya Miss Rwanda.”

Si ubwambere kandi Miss Vanessa yibasira bagenzi be bahuje kwitabira irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda kuko no mu minsi ishize yabikoze kuri Miss Hirwa Honorine  wahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth, aho yagize ati:

“Byiza cyane ku bakobwa baserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga, bagahitamo kutambara ’bikini’ mu gusigasira umuco nyarwanda, ariko se ahubwo niba muba muzi ko irushanwa ririmo ibyo kwambara ’bikini’, kuki murijyamo muzi neza ko muzica amabwiriza? Kuki mutigumira imuhira aho muzi neza ko kuguma mwambaye bihabwa agaciro?”



Miss Vanessa yibasiye miss habibah ku bw'icyongereza cye giciriritse

Miss Vanessa yibasiye miss habibah ku bw'icyongereza cye giciriritse

Miss Vanessa yibasiye miss habibah ku bw'icyongereza cye giciriritse

Mu cyumweru gishize kandi Vanessa yerekanye ko adakunzee kunigwa n’ijambo ubwo yashyiraga amashusho ku rubuga rwe rwa Snapchat aho yatukaga Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump ibitutsi by’urukozasoni.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU