Mu bwumvikane bucye bumaze iminsi bwumvikana hagati mu ishyaka ZANU PF riri ku butegetsi mu gihugu cya Zimbabwe, kuriubu igisirikare nicyo kirimo kugenzura igihugu, Perezida Mugabe ararinzwe bikomeye.

Zimbabwe: Igisirikare kiri kugenzura igihugu



Urubyiruko rwo mu Ishyaka rya Mugabe ZANU PF rwatangaje ko Perezida Mugabe atahiritswe ku butegetsi nyuma y’uko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri ibimodoka bya gisirikare byagaragaye byerekeza i Harare mu murwa mukuru wa Zimbabwe.

Ibi bibaye kandi ku munsi wa kabiri umugaba mukuru w’ ingabo za Zimbabwe General Constantine Chiwenga, atangaje ko ibibazo biri mu Ishyaka ZANU PF nibidakemuka , igisirikare kizakoresha ingufu gifite mu kugenzura igihugu.

Army General Constantine Chiwenga

Umuvugizi w’Igisirikare yatangaje ko kuri ubi igisirikare kiri kugerageza kuvana abanyabyaha n’abakora ibyaha iruhande rwa perezida Mugabe, ibyaha bituma hakomeza kubaho ubuhungabane mu gihugu. ngo nibamara kubigeraho bizeye ko ibintu bisubira ku murongo igihugu kigasubira mu mutuzo.

Ibi byose bikomwe imbarutso n’umwiryane hagati mu buyobozi bw’ Ishyaka riri ku butegetsi ZANU PF, n’iyirukanwa ry’uwari Visi Perezida wa Zimbabwe Bwana Emmerson Mnangagwa kuri ubu akaba yarahungiye muri Afurika y’ Epfo.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU