Ikanama gashizwe ishyirwa mu bikorwa ry’amatora ya Perezida w’ishyirahmwe ry’umupira w’amagur mu Rwanda ferwafa azaba ku itariki ya 30 ukuboza 2017 kemeje abakandida ba biri ko aribo bujuje ibyangombwa byo kwiyamamariza umwanya w’umuyobozi mukuru wa Ferwafa.



Ibi byatangajwe mu kiganiro akanama gashizwe amatora muri Ferwafa kagiranye n’abanyamakuru ku munsi w’ejo tariki 11 ukuboza 2017 saa cyenda ku biro bikuru by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa.

Umuyobozi w’akanama gashinzwe amatora ya Ferwafa bwana Adolphe Kalisa yemeje imbere y’itangazamakuru n’imbere y’akanama ayoboye ko Nzamwita Vincent de Gaulle na Rwemarika  aribo bakandida bemerewe kwiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry’umukino w’amaguru mu Rwanda Ferwafa mu matora azaba tariki ya 30 uku kwezi turimo.

Adolphe Kalisa asobanura zimwe mu mpamvu aba bakandida b biri aribo bemerewe kwiyamamariza uyu mwanya yavuze ko ntayindi mpamvu aruko aba babiri Nzamwita na Rwemarika aribo bakandida bujuje ibyangombwa byasabwaga n’akanama gashinzwe amatora muri Ferwafa.

Tubibutse aya matora yimuwe n’impuza mashyirahamwe ry’umukino w’amaguru kw’isi Fifa ku busabe bwa bamwe mu banyamuryango bi shyirahamwe ry’umukino w’amaguru mu Rwanda Ferwafa.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU