Abasobanura Film hano mu Rwanda bari bamaze igihe kitari gito bazenguruka u Rwanda aho bagendaga baganira n’aba Djs bo ku mihanda, mu gusoza ibi biganiro bitandukanye bakaba bijeje abafatanyabikorwa babo imikoranire myiza ndetse bakaba banitezweho byinshi.

Aba Djs bo mu karere ka Huye bari bitabiriye kubwinshi



Abasobanuzi bose bo mu Rwanda basigaye barahurijwe hamwe muri Company yitwa DAD (Digital Arts Distribution) aho bafitanye amasezerano y’imikoranire mu rwego rwo guca akavuyo ndetse no guteza imbere aka kazi k’uburyo kazajya kavamo inyungu zifatika basoza ibiganiro n’aba Djs aho bazengukaga u Rwanda bakaba babijeje imikoranire myiza ndetse no guca akavuyo kabaza kubaka imisoro batandukanye.

Mu rugendo basojereje mu karere ka Huye Abasobanuzi bakaba barijeje aba Djs ko ukorana na DAD wese atazongera guhangayikisha n’ikibazo cy’abantu bamubuza umutekano mu kazi ke kuko ngo bazajya bacuruza ibihangano bafitiye uburenganzira ndetse banababwira ko ikibazo cy’ama film basobanura ntarangire nacyo ntago kizongera kubaho, abo mu ntara ntago bazongera kuza mu mujyi kuko Film zizajya zibageraho mu duce babarizwamo, Aba Djs bakorana na DAD bazahabwa Uniform, ndetse uzajya agira ikibazo cya Mudasobwa(Computer) azajya ayihabwa maze azayishyure nyuma kugira ngo akazi karusheho kugenda neza.

Pk Production na Rocky Kirabiranya nibo bahagarariye DAD yabasobanuzi



Bakaba barabwiye aba Djs kandi ko ntakindi kintu basabwa usibye amafaranga magana atatu kumunsi (300 frw ) bivuga ko bazaza bishyura ibihumbi bibiri n’ijana mu cyumweru (2100 frw ) ndetse bakazaza banishyura ibihumbi icumi kumwaka .

Rocky Kirabiranya umwe mu basobanura Film bakunzwe hano mu Rwanda
Junior The Premier (Giti )numwe mu basobanuzi bakunzwe n’abatari bake



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU