Umuhanzi w’icyamamare muri Africa y’iburasirazuba, Ali Saleh Kiba uzwi nka Ali Kiba yamaze gusesekara mu mujyi wa Kigali aho aje kwitabira igitaramo cya East African Party gitegerejwe na benshi.




Ali Kiba ni umwe mu bahanzi bakomeye ndetse bakunzwe n’imbaga nyamwinshi, akaba yaramamaye mu ndirimbo nka Mwaana, Seduce Me, Katika, Aje n’izindi nyinshi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 31 Ukuboza 2017 nibwo Ali Kiba yasesekaye mu mujyi wa Kigali aherekejwe n’icyamamare Omy Dimpoz nawe ufite ritoroshye muri East Africa.

Alikiba yazanye na Ommy Dimpoz i Kigali
Alikiba yazanye na Ommy Dimpoz i Kigali



Alikiba yazanye na Ommy Dimpoz i Kigali
Ali Kiba yageze i Kigali aho aje kwitabira East African Party
Alikiba yazanye na Ommy Dimpoz i Kigali
Yahise ajya mu modoka igitaraganya

Alikiba yazanye na Ommy Dimpoz i Kigali

East African Party y’uyu mwaka  izitabirwa n’abahanzi barimo Ali Kiba, Sheebah Karungi, Tuff Gangz, P Fla, Bruce Melodie, Riderman na Yvan Buravan, ibirori bizaba mu ijoro ryo kuya 01 Mutarama 2018, kwinjira bizaba ari ibihumbi bitanu (5000frw) n’ibihumbi icumi mu myanya y’icyubahiro(10000frw VIP), bikaba bizabera muri Parikingi ya Petit Sitade.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU