Ku cyumweru tariki ya 24 Ukuboza 2017 ni bwo umuraperi Hakizimana Aman wamamaye ku izina rya Amag The Black yasabye ndetse anakwa umukunzi we Uwase Liliane akaba yaranahise avuga uwo asigiye igifunguzo.

Amag The Black yasabye, anakwa umukunzi we Liliane



Uyu muhango wabereye ahitwa Christ Guest House ku Ruyenzi, ho mu karere ka Kamonyi, Intara y’amajyepfo. Nyuma y’ubu bukwe Ama-G the Black akaba yarahise atangaza umuhanzi asigiye igifunguzo cy’ubuseribateri.

Amag The Black yasabye, anakwa umukunzi we Liliane
Amag Ati “Lily Nuwanjye ibihe byose”

Nk’uko bigaragara muri Video ngufi iri ku rukuta rwa Instagram rw’umunyamakuru Mike Karangwa, AMa G The Black yabajijwe uwo asigiye igifunguzo cy’ubuseribateri maze atazuyaje ahita asubiza ko ari Senderi International Hit ,maze abajijwe impamvu adatindijemo ahita asubiza ko impamvu ari we agisigiye (igifunguzo) ari uko Senderi arambiranye.


Amag The Black yasabye, anakwa umukunzi we Liliane
Umuhanzi Senderi Int. Hit

Twabibutsa ko ubusanzwe Ama G The Black na Senderi International Hit ari inshuti zikomeye ndetse ari no mu bahanzi bari bitabiriye buriya bukwe bwe.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU