Umukino wa Shampiyona wahuzaga ikipe ya APR Fc n’Amagaju uyu mukino ukaba wabereye mu karere ka Nyamagabe ikipe y’Amagaju ikaba yihagazeho itesha amanota ikipe y’APR Fc.



Umukino wo kumunsi wa cyenda wa shanpiyona aho ikipe y’Amagaju ku kibuga cyayo cy’i Nyagisenyi yari yakiriye ikipe ya APR Fc uyu mukino ukaba urangiye ikipe y’APR Fc itakarije amanota i Nyamagabe aho umukino urangiye amakipe yombi anganya 0 kuri 0.



Uyu mukino ikipe y’APR Fc yaje ishaka gutsinda byanga bikunda kugira ngo ikomeze gushyira intera y’amanota hagati yayo na Rayon Sports yo yatsinzwe na Etincelle gusa APR Fc ntibibashije kuyihira kuko inganyije n’amagaju 0 kuri 0.

Nyuma y’uyu mukino ikipe ya APR Fc ikaba igumye kumwanya wa gatatu n’amanota 16 naho ikipe y’Amagaju ikaba igize amanota 8 mugihe ikipe iyoboye urutonde rwa shampiyona ari ikipe AS Kigali n’amanota 17.

Photo/Ruhagoyacu



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU