Ikipe y’igihugu Amavubi igomba guhaguruka i Kigali kuri uyu wa Gatanu saa 15h15’ yerekeza muri Kenya mu irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu yo mu Karere ka Afurika y’u Burasirazuba no Hagati, Cecafa Senior Challenge Cup 2017 rizatangira  ku Cyumweru tariki 3 kugera 17 Ukuboza 2017.



Amavubi ari mu itsinda rya mbere hamwe na Kenya iri mu rugo, Zanzibar, Libya na Tanzania. Umukino wa mbere biteganyijwe ko izawukina tariki ya 03 Ukuboza mu mukino uzabera Kakamega.

Umutoza w’Amavubi Antoine Hey ngo agiye muri Kenya kuzana CECAFA u Rwanda ruheruka mu myaka 19 ishize.Antoine Hey yagize ati: “Ni umukinnyi umaze umwaka adakina kubera imvune ariko ni umukinnyi ufite impano. Yitwaye neza mu mikino itanu cyangwa itandatu amaze gukina muri shampiyona. Twamuhamagaye ngo tumuzamurire icyizere kandi twizeye ko azadufasha mu mikino itaha 




Ikipe y’igihugu iri buhaguruke ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu yerekeza Nairobi aho izava ifata indi igana Kisumu mbere yo gufata imodoka yerekeza i Kakamega, ahazabera umukino ufungura CECAFA u Rwanda ruzakinamo na Kenya.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU