Nyuma yo gutsindwa imikino 2 ikanganya umukino umwe, ikipe y’uRwanda Amavubi isigaje gukina umukino umwe utaribuze kugira icyo uhindura ku mahirwe y’ikipe y’uRwanda.

Amavubi aragera ino ku cyumweru Shampiyona ihite ikomeza ntampamvu



Kugeza ubu ikipe y’u Rwanda n’iya nyuma mu itsinda ryayo, aho isigaje gukina umukino umwe uzaba kuri uyu wa Gatandatu kuri Kenyatta Stadium guhera I Saa Saba z’amanywa ku isaha ya Kigali, rwawutsinda rugasigara ruhanganye no kureba ko Kenya itakongera kubona irindi nota mu mikino basigaranye, yaribona Amavubi agahita asezererwa.

https://www.touchrwanda.com/

Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu y’uRwanda nimara gukina uyu mukino wanyuma izahita itaha,ikazagera mu Rwanda ku cyumweru tariki 10 ukuboza 2017.

https://www.touchrwanda.com/



Imikino ya shampiyona yo mu kiciro cya mbere izahita ikomeza, basubukura umunsi wa cyenda wari warasubitswe kubera imikino y’irushanwa rya Cecafa ikipe y’igihugu yariri kwitegura muri Kenya. Amwe mu makipe afite abakinnyi ba banyamahanga ashobora kuza kubangamirwa n’isubukurwa rya Shampiyona mu gihe irushanwa rya Cecafa riza kuba ritararangira muri Kenya.

https://www.touchrwanda.com/

Imwe mu mikino ya shampiyona y’umunsi wa cyenda yari yarasubitswe biteganyijwe ko izasubikurwa ku munsi wa kuwa kabiri no kuwa gatatu w’icyumweru gitaha tugiye kwinjiramo.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU