Ikipe y’igihugu y’u Rwanda amavubi mu mikino ya CECAFA inganyije na Libya 0-0, nyuma yo gutsindwa imikino ibiri yabanjirije uyu mukino, akaba asigaranye umukino umwe gusa nawo usa n’uwo  kurangiza umuhango, uyu mukino ukazahuza Amavubi na Tanzania aho amahirwe yo gukomeza muri iri rushanwa yarembeye.

Amavubi mu nzira zigaruka i Kigali nyuma yo kunganya ubusa ku busa



Mu cyiciro ikipe y’igihugu y’u Rwanda yari irimo,  yavuye mu Rwanda ihabwa amahirwe yo kuzakomeza ikagera muri ¼ cy’imikino ya nyuma  y’ibihugu ya CECAFA, ariko kugeza ku mukino wa gatatu ifite inota rimwe gusa ikuye kuri Libya.

Aho byari bigeze benshi bavugaga ko nta kidasanzwe bari biteze kuri uyu mukino wahuje Amavubi na Libya, kuko kuva iyi mikino yatangira Amavubi agitsindwa imikino ibiri ya mbere aho yatsinzwe ibitego 3-1 n’ikirwa cya Zanzibar, akongera gutsindwa ibitego 2-0 na Kenya, umutoza w’ikipe y’igihugu Antoine Hey yatangaje ko batagiye mu irushanwa, ko ahubwo bagiye kwitoreza irushanwa rya CHAN rizakinwa muri Mutarama 2018.

Kugeza ubu mu mikino 3 u Rwanda rumaze gukina, rwashoboye gutsinda igitego 1 gusa rutsindwa ibitego bitanu byose.

Amavubi mu nzira zigaruka i Kigali nyuma yo kunganya ubusa ku busa



Amavubi akaba ari mu itsinda rimwe na Kenya, Zanzibar, Libya na Tanzania, akaba asigaje umukino uzayihuza na Tanzania n’ubwo uyu mukino wanyuma ntacyo uteze guhindura ku manota y’amakipe azakomeza muri iri tsinda.

Uko indi mikino yageze kuri uyu wa kane muri Cecafa 2017

Group A

  • Tanzania 1-2 Zanzibar
  • Rwanda 0-0 Libya 

Group B

  • Ethiopia 1-4 Burundi



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU