Umukinnyikazi wa film z’urukozasoni (Pornography), August Ames w’imyaka 23 y’amavuko yitabye Imana mu rupfu rutunguranye rutaramenyekana imvo n’imvano yarwo.

August n’umukobwa ukomoka mu gihugu cya Canada, akaba yarabaye icyamamare cyane mu gukina film z’urukozasoni (Porn) harimo nk’iyitwa Baby Got Boobs na Hot and Mean.

August Ames ukina film z'urukozasoni yitabye Imana
August Ames ukina film z’urukozasoni yitabye Imana



Tariki ya 06 Ukuboza 2017 nibwo Polisi yasanze August yapfiriye mu gace ka Camarillo ho mu majyepfo ya California (Southern California) gusa baracyakomeje gushakisha icyaba cyamuhitanye.

Abaganga bo mu bitaro bya Ventura bemeje urupfu rw’uyu mukobwa, gusa ngo baracyashakisha ibimenyetso nyirizina byo gushimangira icyateye urupfu rw’uyu mukobwa ndetse n’inshuti ze zatangaje ko yari asanganywe ibibazo by’ubuzima.

Ames yitabye Imana afite imyaka 23
Ames yitabye Imana afite imyaka 23



Police ikomeje guperereza icyateye urupfu rw'uyu mukobwa
Police ikomeje guperereza icyateye urupfu rw’uyu mukobwa

August yitabye Imana nyuma yo kwanga gukinana Film n’umusore wagaragaye ari mu gikorwa cy’ubutinganyi muri Film z’urukozasoni.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU