Umukino wahuzaga ikipe ya Apr Fc na Musanze Fc ku munsi wa 10 wa shampiyona umukino wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo urangiye ikipe ya Apr Fc inaniwe kwikura imbere ya Musanze Fc.



Uyu mukino wahuzaga Apr Fc na Musanze Fc ikipe ya Apr Fc ikaba yasabwaga gutsinda uyu mukino kugirango nibura ikomeze gusatira ikipe ya Kiyovu Sports kumwanya wa mbere nubwo bitayikundiye umukino urangiye amakipe yombi anganya igitego 1 kuri 1.

Sekamana Maxime n’umwe mu bakinnyi bigaragaje muri uyu mukino

Igitego cya Apr Fc cyatsinzwe na Muhadjili Hakizimana ku munota wa 52 kiza kwishyurwa na Wai Yeka kuri Penaliti ku ikosa ryakorewe  Imurora Djaphet mu rubuga rw’amahina ubwo yakururwaga n’umunyezamu Ntaribi Steven agiye gutsinda igitego.



Uyu mukino waranzwe n’ishyaka ryinshi ku makipe yombi aho ikipe ya Apr Fc yaje ishaka gutsinda uyu mukino naho ikipe ya Musanze nayo ikaba yarikeneye kuwutsinda kugira ngo ikomeze kuzamuka ku rutonde rwa shampiyona.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU